Ikipe ya Flying Eagles y'i Kigali, niyo yahize abandi mu irushanwa rya Zanshin Karate Championship, rya kinwaga ku nshuro ya mbere, rikaba ryaberaga mu Karere ka Huye.
Iri
rushanwa ryahuzaga abana bakina karate mu Rwanda, ryatangiye tariki 23 Ukuboza,
rikaba ryashojwe kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza. Amakipe agera kuri 27
niyo yitabiriye iri rushanwa, aho abana bagera kuri 250 aribo biyerekanye. Ni
irushanwa ryitabiriwe n'abana bari hagati y'imyaka 7 na 14 mu bahungu
n'abakobwa.
Ikipe
ya Flying Eagles yegukanye imidari 7 ya zahabu, umudari umwe wa Silver ndetse
n'imidari 3 ya Bronze, ihita igira imidari 11. Ikipe ya Les Petits Samurai
Karate Do na The Champions Sports Academy zanganyije imidari 8, kuko bagize
imidari 2 ya zahabu, imidari 2 ya Silver n'imidari 4 ya Bronze.
Mr
Dieudonne wategute iri rushanwa, yatangaje ko banyuzwe n'uburyo irushanwa
ryagenze. Yagize Ati"Irushanwa ryagenze neza cyane, bigendanye n'uko
twabikekaga dutangira kuritegura. Abana batwiyeretse neza, amakipe yitabiriye
ari menshi, ndetse n'abakinnyi bari benshi. Hano mu Rwanda twagiraga ikibazo
cy'abakobwa bake bakina uyu mukino, ariko twashimishijwe n'uburyo iri rushanwa
ritweretse abana benshi b'abakobwa kandi mu byiciro byose. Turasaba ababyeyi
gushyigikira abana, ndetse no gushyigikira ibi bikorwa, kugira ngo dutegure
amarushanwa menshi abana baboneramo umwanya wo gukina.
Iri
rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere, ryateguwe hagamijwe kuzamura umukino
wa Karate no kurushaho guhuriza hamwe abana mu gihe bari mu biruhuko banitabira
siporo.
Abana b'ingeri zitandukanye bari babukereye, aho bahatanye mu bakina bahanganye ndetse n'abiyerekana
Hari aho bigera umutoza akongera akibutsa abana amayeri y'umukino
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana ndetse birebera ubuhanga bw'uyu mukino
TANGA IGITECYEREZO