Kigali

Keefe D ukurikiranyweho kwica Tupac Shakur yasabye gufungurwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/12/2023 17:19
0


Nyuma y'amezi abiri, Keffe D atawe muri yombi akurikiranyweho kwica umuraperi w'icyamamare Tupac Shakur, ubu yasabye gufungurwa akabura ari hanze ya gereza ndetse anasaba gutanga ingwate.



Abunganira Duane Davis uzwi nka 'Keefe D' ushinjwa kwica Tupac,  basabye urukiko rwa Las Vegas kumurekura muri gereza, agatanga ingwate yo hasi akaburana ari hanze.

Ku wa Gatanu w'iki cyumweru, abunganira Keefe D mu mategeko batanze icyifuzo kivuga ko agomba kurekurwa akava muri gereza igihe ategereje kuburanishwa. Niba ibyo bidashoboka, basabye urukiko gushyiraho "ingwate iri hasi" itarenga 100.000 $. 

Keefe D ukurikiranyweho kwica Tupac Shakur yasabye gufungurwa

Muri iki cyifuzo hagira hati: "Duane ntagomba kwangirwa ingwate muri uru rubanza. Ntabwo dushobora kuvuga ko ibimenyetso bigaragara kandi bikekwa ko Duane ahamwa n'icyaha cy'ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere kubera urupfu rwa Shakur. Urukiko rugomba kurekura Duane afunzwe by'agateganyo hakoreshejwe igenzura rya elegitoroniki mu gihe hagitegerejwe ko urubanza ruba."

Abamwunganira bavuga ko ibimenyetso byatwanze ari ibihimbano 

TMZ yatangaje ko ari inshuro ya kabiri Duane 'Kefee D' Davis asabye kurekurwa atanze ingwate dore ko muri Nzeri yabisabye ariko urukiko ntirubimwemerere. Ni mugihe abamwunganira baherutse kuvuga ko ibimenyetso byatanzwe bishinja Keefe D kwica Tupac Shakur ko ari ibihimbano.

Mbere y'uko Keefe D atabwa muri yombi, yigambye kenshi ko ariwe wahitanye Tupac ufatwa nk'umwami w'ijyana ya Rap

Ibi abamwunganira bavuze bitandukanye nibyo Keefe D we yatangaje mbere y'uko atabwa muri yombi, dore ko yabwiye itangazamakuru ko ariwe wakuruye imbarutso yica Tupac, ndetse no mu gitabo yanditse kitwa '‘Compton Street Legend’ yivugirako ariwe wishe uyu muraperi umaze imyaka 27 apfuye yishwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND