Kigali

Beach Volleyball: U Rwanda rwabonye itike y'ijonjora rya nyuma ry'imikino Olempike

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/12/2023 7:46
0


Ikipe z’Igihugu z’u Rwanda mu bagabo n’abagore bakina Volleyball yo ku mucanga [Beach Volleyball], zabonye itike yo kuzakina ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa umwaka utaha.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza, nibwo muri Kenya hashojwe imikino ya Volleyball yo ku mucanga, mu gushaka itike yo kuzajya mu mikino Olempike izabera mu Mujyi wa Paris mu Bufransa mu 2024. Iyi mikino yaberaga mu mujyi wa Mombasa, yahuzaga ibihugu byo mu karere ka gatanu ka Afurika, ari naho u Rwanda ruherereye. U Rwanda rwari ruhagarariwe n'amakipe 2 abiri mu bagabo, n'abiri mu bagore. 

U Rwanda n'ubundi rwari rwerekeje muri Kenya muri iki cyumweru

Mu bagabo, u Rwanda rwegukanye umwanya wa Kabiri nyuma ya Misiri, mu gihe mu bagore rwabonye umwanya wa Gatatu nyuma ya Misiri na Kenya. Bisobanuye ko rwahise rubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma yo gushaka itike yo kuzajya i Paris.

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Bagabo n’Abagore muri Beach Volleyball ibonye itike y’Imikino Nyafurika ‘All African Games’, izajya muri Ghana tariki 8 kugeza 23 Werurwe 2024, aho iyi mikino izabera. Amakipe atatu ya mbere muri buri cyiciro, ni yo yahise abona itike yo kuzajya muri All African Games muri Ghana. 

Abagore bagera kuri 4 nibo bari bahagarariye u Rwanda bagize amakipe 2 

Abagabo 4 nabwo nibo bari bahagarariye u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND