Kimwe mu bintu bikomeye byaranze umwaka wa 2023 mu Isi y'umupira w'amaguru ni igenda rya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bava ku mugabane w'Iburayi bikaza no gutuma hasigara Ballon d'Or 1.
Byagorana kuba warakunze umupira w'amaguru udafite umuntu ufana hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bitewe n'ibyishimo bagiye batanga bafasha amakipe yabo kwegukana ibikombe bitandukanye ndetse nabo ku giti cyabo begukana ibihembo birimo Ballon d'Or bihariye imyaka 10 aribo bayitwara gusa.
Kuba bose baravuye ku mugabane w'Iburayi ni ikimenyetso ko ikiragano cyabo gisa nk'ikiri kugana ku musozo bityo abakunzi babo bakwiye gushaka abandi bakinnyi bo gufana kugira ngo umupira uzarusheho kubaryohera. Ni nayo mpamvu ubundi umwaka wa 2023 udakwiye kuzava mu mitwe y'abakunzi b'aba bagabo 2 dore ko n'inkuru z'igenda ryabo ari zimwe mu zagarutsweho cyane.
Byatangiye mu mpera z'umwaka ushize wa 2022 aserera n'umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag n'abayobozi b'ikipe ya Manchester United bitewe n'amagambo yari yatangaje mu kiganiro yagiranye n'inshuti ye y'umunyamakuru w'Umwongereza, Piers Morgan.
Uwo nta wundi ni Cristiano Ronaldo. Hahise hafatwa umwanzuro ko agomba no gutandukana na Manchester United hasheshwe amasezerano gusa nta n'umwe wari uzi aho azerekeza bitewe n'amakipe menshi yavugwagamo arimo na Real Madrid.
Byaje gutangazwa ko yerekeje muri Al Nassr yo muri Arabia Saudite asinye amasezerano y'imyaka 2 ndetse taliki 4 Mutarama 2023 ahita yerekanwa imbere y'abafana barenga ibihumbi 25.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko yerekeje muri Arabia Saudite kubera ko akazi ke i Burayi yakarangije. Yagize ati "Akazi kanjye i Burayi kararangiye kuko nakiniye amakipe yaho yose akomeye. Hari ayo muri Brésil, Portugal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia yanyifuzaga ariko ijambo ryanjye narihaye Al Nassr".
Cristiano Ronaldo yerekanywe mu ikipe ya Al Nassr imbere y'abafana barenga ibihumbi 25
Cristiano Ronaldo yatangiye uru rugendo rushya rw'umupira w'amaguru nta wabitekerezaga, gusa nta yandi mahitamo yari afite bijyanye n'ibifurumba by'amafaranga yahabwaga aho ahembwa agera kuri miliyoni 3.4 z'amapawundi ku Cyumweru.
Umukino wa mbere muri Al Nassr yawukinnye taliki 23 Mutarama bakina na Ettifaq birangira banayitsinze igitego 1-0. Kugeza ubu muri rusange amaze kuhakina imikino 37 akaba yaratsinzemo ibitego 23.
Cristiano Ronaldo akimara kuva ku mugabane w'Iburayi benshi batekereje ko umukeba we Lionel Messi ari cyo gihe agiye gukora cyane akanakuraho uduhigo dutandukanye bari bahanganye turimo nko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Champions League.
Ibyo si ko byagenze kubera ko amezi 6 yarahagije kugira ngo uyu munya-Argentine nawe afate umwanzuro wo kuva ku mugabane w'Iburayi yerekeze muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Na we byatangiye bitameze neza muri Paris Saint-Germain atukwa n'abafana nyuma yuko basezerewe muri UEFA Champions League batsindwa na FC Bayern Munich muri 1/8.
Lionel Messi wari uri mu mwaka we wa nyuma w'amasezerano, yahise afata umwanzuro ko atazongera amasezerano muri Paris Saint-Germain maze atangira kuvugwa mu makipe menshi arimo na FC Barcelona yakuriyemo.
Byaje kurangira taliki 15 Nyakanga ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yerekanye uyu munya-Argentine nk'umukinnyi wayo mushya.
Nyuma yo gutangazwa mu ikipe nshya, Lionel Messi mu magambo ye yagize ati: "Nishimiye gutangira urugendo rwanjye rushya rwo gukina muri Inter Miami no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."
"Uyu ni umwanya mwiza, kandi dufatanyije tuzakomeza kubaka uyu mushinga mwiza. Igitekerezo ni ugukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twihaye. Niteguye gutangira gufasha hano mu rugo rwanjye rushya".
Lionel Messi yerekanwa muri Inter Miami byari ibyishimo ku bafana bari muri sitade
Nyuma yaho taliki 17 yahise yerekanwa imbere y'abafana ibihumbi maze taliki 22 akina Umukino we wa mbere anatangira atsinda igitego imbere y'ibyamamare birimo Kim Kardashian, umukinnyi wa Basketball muri NBA, Lebron James ndetse na Selena Williams.
Kugeza ubu Messi amaze gukinira Inter Miami imikino 13 akaba yatsinzemo ibitego 11 anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego.
Kuba aba bakinnyi babayeho bahanganye mu mateka y'umupira w'amaguru bose baravuye ku mugabane w'Iburayi, ni kimwe mu bitazibagirana muri uyu mwaka wa 2023 dore ko ari nabwo bwa mbere hakinwe imikino ya UEFA Champions League batarimo mu myaka 20 iheruka.
Kuba kandi Cristiano Ronaldo wegukanye Ballon d'Or 5 na Lionel Messi ufite Ballon d'Or 8 baravuye ku mugabane w'Iburayi, byatumye hasigarayo umukinnyi umwe ufite iki gihembo ari we Luka Modric ukinira Real Madrid dore ko na Karim Benzema ufite Ballon d'Or 1 ya 2021-2022 nawe mu mpeshyi y'uyu mwaka yafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Al Ittihad yo muri Arabia Saudite.
Karim Benzema yerekanwa mu ikipe ya Al Ittihad imbere y'abafana yerekanye na Ballon d'Or yatwaye mu mwaka ushize
Kuba Karim Benzema nawe yaravuye ku mugabane w'Iburayi byatumye hasigarayo Ballon d'Or 1
Kimwe mu bintu bitazibagirana muri uyu mwaka ni igenda rya Lionel Messi ava ku mugabane w'Iburayi agahitamo kwigira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu ikipe ya Inter Miami
Kuba Cristiano Ronaldo yatangiye urugendo rushya mu ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite ku mugabane wa Asia ni kimwe mu bintu bitazibagirana muri uyu mwaka wa 2023 turi gusoza
TANGA IGITECYEREZO