Christian Nsengimana [Chriss Eazy] yafashe umwanya ashimira mu buryo bwihariye Danny Nanone, akomoza ku rugendo rutoroshye yanyuzemo atangira umuziki bamwe babonaga ko nta cyizere atangamo.
Chriss Eazy yinjiye aririmba mu buryo busa nk'ubwa kinyarwanda. Yahereye ku ndirimbo aheruka gukorana na Shaffy iri mu zigezweho, 'Bana', yerekwa urukundo rwinshi.
Yakomereje ku ndirimbo yashyize hanze kuwa 15 Gashyantare 2023 yitwa 'Edeni'. Yageze aho afata umwanya agaruka ku buzima bwe bw'umuziki ati" Hari irushanwa nagiyemo ndirimba indirimbo ya Dany Nanone bambwira ko ntabikoze."
Yavuga ku rukundo yakuze akunda Dany Nanone ati"Mwita Papa mu muziki dufitanye igihango kandi tuzagera ikirenge mu cyawe." Ibi byose yabivugaga yamuhamagaye ku rubyiniro.
Yahise amuririmbira indirimbo 'Njye Ndarapa' nk'impano yari yageneye Dany Nanone, iyi ikaba ari indirimbo uyu muraperi yashyize hanze kuwa 03 Gicurasi 2015 ikagira igikundiro cyo hejuru.
Nubwo 'Bana' ariyo ndirimbo yinjiriyemo, ajya no gusoza yongeye kuyiririmbana akantu ku kandi n'abakunzi be ari nako bagenda bayivanga n'imbyino zayo zihariye.
Chriss Eazy yakoresheje imbaraga nyinshi mu gitaramo
Chriss Eazy yashimiye Dany Nanone yakuze afatiraho urugero kandi afata nka se mu muziki
Yerekanye ko nubwo yazamutse ibimuca intege bitabura ariko agikomeje kandi akomeye
TANGA IGITECYEREZO