Kigali

Jojo Breezy, Shakira na General Benda bagiye gutaramira i Burundi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/12/2023 15:12
0


Ababyinnyi bari mu bakomeje kwitwara neza mu Rwanda Jojo, Shakira Kay na General bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo nabo mu Burundi mu gitaramo cyiswe 'Burundi Vs Rwanda Afro Amapiano dance'



Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Jojo Breezy yagize ati"Tumaze iminsi dukora ibikorwa bitandukanye nka 7 Stars kandi burya iyo ukora yaba mu rugo babagushima ariko no hanze naho bababona ibyo dukora muri ubwo buryo badutimiye i Burundi mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatandatu."

Yongeraho ati"Imbyino tuzakoresha z'ibanda kuzijyana n'izigezweho none z'Amapiano binajyana n'izina ry'igitaramo tuzagerageza uko dushoboye twereke Abarundi ko turi ku rundi rwego, twizeye kandi no kuzahungukira ubundi bumenyi cyane ko burya iyo tubyina tunajyanisha n'umuco bityo rero twizera ko i Burundi tuzabona udushya bahuje n'injyana y'Amapiano bashingiye kuri Gakondo yabo."

Itsinda rya 7Stars rikaba riri  muri amwe ahagaze neza aho buri mubyinnyi uririmo abayemerewe no gukora ku giti cye ibikorwa ariko na none byaba na ngombwa bagahuriza hamwe

Ababyinnyi barigize bose bakaba bakunze kwifashishwa mu bitaramo bitandukanye ndetse bakagira n'ubuhanga mu kuyobora amashusho y'indirimbo zitandukanye [Choreographer].

Aho mu mwaka wa 2022 Jojo Breezy yawusoje amaze kugaragara mu ndirimbo zirenga ijana zirimo izo yafashishije ababyinnyi bazigaragayemo nizo na we ubwe yagaragayemo.

Muri uyu mwaka wa 2023 urimo kugana ku musozo ababyinnyi bakaba barigaragaje cyane mu myidagaduro nyarwanda bakora mu birori n'ibitaramo byagiye bibera mu Rwanda bakora n'abahanzi bakomeye barimo Kendrick Lamar, Davido na Diamond Platnumz.

Ibintu bitanga icyizere ko mu gihe kitari icya kure ababyinnyi nyarwanda bazatangira gutaramira abantu hirya no hino ku Isi mu bitaramo bikomeye.Jojo Breezy ari mu babyinnyi batumiwe mu Burundi aho bazataramira kuri uyu wa GatandatuAbari n'abategarugori nabo bamaze kwinjira mu kubyina ibintu binatunze bamwe Shakira watumiwe mu Burundi ni umwe muri aboGeneral Benda uri mu bagize 7Stars yerekeje na we mu Burundi aho bafite igitaramo bazahuriramo n'abandi bo mu Burundi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND