Ibitego 3 birimo igitego cyiza cya Hakizimana Muhadjri byafashije ikipe ya Police FC kugera ku mwanya wa kabiri, Musanze FC isubira inyuma.
Wari umwe mu mikino isoza umunsi wa 15 wa shampiyona, ndetse ukaba umwe mu yari ikomeye, kuko Police FC yakiriye Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu ishaka gufata umwanya wa kabiri wari ufitwe na Musanze FC. Umukino watangiye ikirere kitameze neza, ndetse akavura kari kujojoba.
Igice cya mbere nta buryo bukomeye cyane bwabayemo, usibye abakinnyi barimo Hakizimana Muhadjri washakaga gutsindira kure. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, bajya mu karuhuko k'iminota 15.
Mu gice cya kabiri, Police FC yaje yahinduye imikinire ndetse yotsa igitutu cyane ikipe ya Musanze FC. Ku munota wa 47, Hakizimana Muhadjri yahise afungura amazamu ku mupira yazamukanye n'umuvuduko, arekura ishoti rikomeye Muhawenayo Gad ntiyamenya aho umupira uciye.
Ku munota wa 61 Police FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bigirimana Abedi. Musanze FC yasaga n'aho yatakaje icyizere, ndetse bari gukina intego iri hasi. Ku munota wa 65, Police FC yatsinze igitego cya gatatu, nacyo cyatsinzwe Hakizimana Muhadjri.
Iminota 90 y'umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, ndetse umusifuzi yongeraho iminota 5 ntihagira ikiba, umukino urangira Police FC itsinze Musanze FC ibitego 3-0. Police FC yafashe umwanya wa kabiri n'amanota 31 Musanze FC ijya ku mwanya wa 3 n'amanota 29.
Indi mikino yabaye
Bugesera 2-0 Etoile de L'Est
Mukura 0-1 Gorilla FC
Marine FC 1-1 Sunrise FC
Muhazi United 0-0 As Kigali
Bigirimana Abedi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu gice kibanza cya shampiyona muri Police FC
Peter niwe ushoje ibitego byinshi mu ikipe ya Musanze FC
Hakizimana Muhadjiri yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino
KANDA HANO UREBE IBITEGO POLICE FC YATSINZE MUSANZE FC
Kanda hano urebe amafoto yaranze umukino wahuje Police FC n'ikipe ya Musanze FC
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO