RFL
Kigali

Gretta Iwacu agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Global muri Cambodia

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/12/2023 16:17
0


Umunyarwandakazi w’imyaka 23, Gretta Iwacu arabura iminsi mike agafata rutema ikirere yerekeza muri Cambodia mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Global 2023 aho azaba ahagarariye u Rwanda.



Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Clemy Keza uri mu itsinda riri gufasha uyu mukobwa mu myiteguro bakaba ari nabo bazamwohereza yagize ati”Iri rushanwa Gretta agiyemo riha agaciro umwari n’umutegarugori,ndizera ko bizamugiririra akamaro n’igihugu muri rusange.”

Uyu mukobwa uzahaguruka ku wa 01 Mutarama 2024, Keza yasabye abanyarwanda kumushyigikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa zirimo facebook (Miss Global Organization) na Instagram (@missglobalofficial).

Mu magambo ye, Keza yagize ati”Icyo nasaba abanyarwanda ni ukumushyigikira kuko we wenyine ntiyabyishoboza, amarushanwa hanze aba anareba uko mu gihugu bamushyigikira kandi biba ari umwanya mwiza wo gufasha umwana w’umukobwa kugera ku ntego n’inzozi ze.”

Yongeraho ati”Bakore like ku ifoto ye kuri Instagram na facebook ya Miss Global Organization bizakomeza kumuhesha amahirwe kandi igihe cyo gutora nacyo nikigera bazamutore.”

Ku rundi ruhande Gretta Iwacu yatangaje ko yiteguye kandi ko yahoze arota inzozi z’uko umunsi umwe yazahagararira u Rwanda, anasaba abantu kuzamushyigikira uko bashoboye.

Uyu mukobwa yanyuze mu marushanwa atandukanye y’ubwiza arimo Miss Earth na Miss Globe Beauty,b yumvikanisha ko atari mushya kandi hari na bimwe yamaze kumenya ku buryo hari icyizere ko yazegukana ikamba.

Kuwa 18 Mutarama 2024  ni bwo hazatangwa ikamba rya Miss Global 2023 muri Cambodia ho kumugabane wa Aziya.Uzegukana ikamba rya Miss Global azahabwa Miliyoni hafi 25 FrwIbisonga bya Miss Global 2023 bizagenda bihabwa asaga Miliyoni 1 FrwGretta Iwacu yavuze ko yishimiye intambwe agezeho asaba abantu kumuba hafi

  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND