Umunyarwandakazi w’imyaka 23, Gretta Iwacu arabura iminsi mike agafata rutema ikirere yerekeza muri Cambodia mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Global 2023 aho azaba ahagarariye u Rwanda.
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Clemy Keza uri mu itsinda
riri gufasha uyu mukobwa mu myiteguro bakaba ari nabo bazamwohereza yagize ati”Iri
rushanwa Gretta agiyemo riha agaciro umwari n’umutegarugori,ndizera ko
bizamugiririra akamaro n’igihugu muri rusange.”
Uyu mukobwa uzahaguruka ku wa 01 Mutarama 2024, Keza yasabye
abanyarwanda kumushyigikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa zirimo
facebook (Miss Global Organization) na Instagram (@missglobalofficial).
Mu magambo ye, Keza yagize ati”Icyo nasaba abanyarwanda ni
ukumushyigikira kuko we wenyine ntiyabyishoboza, amarushanwa hanze aba anareba
uko mu gihugu bamushyigikira kandi biba ari umwanya mwiza wo gufasha umwana w’umukobwa
kugera ku ntego n’inzozi ze.”
Yongeraho ati”Bakore like ku ifoto ye kuri Instagram na
facebook ya Miss Global Organization bizakomeza kumuhesha amahirwe kandi igihe
cyo gutora nacyo nikigera bazamutore.”
Ku rundi ruhande Gretta Iwacu yatangaje ko yiteguye kandi ko yahoze arota inzozi z’uko umunsi umwe yazahagararira u Rwanda, anasaba abantu
kuzamushyigikira uko bashoboye.
Uyu mukobwa yanyuze mu marushanwa atandukanye y’ubwiza
arimo Miss Earth na Miss Globe Beauty,b yumvikanisha ko atari mushya kandi hari
na bimwe yamaze kumenya ku buryo hari icyizere ko yazegukana ikamba.
Kuwa 18 Mutarama 2024 ni bwo hazatangwa ikamba rya Miss Global 2023
muri Cambodia ho kumugabane wa Aziya.
TANGA IGITECYEREZO