Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyo Bosco yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara Extended Play (EP) ye ya mbere yise “New Chapter”, ni nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itanu mu inzu ifasha abahanzi ya Kika Music Label.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ubigenza ute’,
yari amaze iminsi ararikiye abakunzi be Album yise “Ijwi ry’umutima” yavugaga
ko agomba gushyira hanze mu mpera z’uyu mwaka.
Ku wa 2 Kamena 2023, yabwiye Televiziyo Rwanda ko
kudashyira hanze indirimbo ahanini byatewe ‘n’ubushobozi’ budahagije.
Yavuze ko kuba umuhanzi abarizwa muri Label hari
byinshi cyane bimufasha mu mikorere ya buri munsi. Ariko kandi avuga ko
yananyuze ‘mu bintu bimeze nk’agahinda gakabije (Depression).’
Ati “Rero umuntu agusanga muri ibyo bihe akagufatirana
akaba yagukoresha kugirango habeho nanone indi ‘depression’ yifuza ku
kubonaho.”
Niyo Bosco yavuze ko yitondeye ikorwa rya Album, afata
igihe cyo kunononsora buri ndirimbo yose. Yavuze ko yayise ‘Ijwi ry’umutima’ mu
kumvikanisha ko ‘hari icyo umutima uba uri ku kubwira kugirango wature’. Ati
“Biri hagati yo kwatura ku mutima na nyirukwatura. Ni imvamutima mba ndi
kuririmba.”
Hariho indirimbo 18 ziri mu rurimi rw’icyongereza
n’Ikinyarwanda mu rwego rwo kugeza umuziki we ku rwego Mpuzamahanga.
Ni album ikubiyeho indirimbo zitsa cyane ku bukwe,
ibyo abantu banyuramo mu buzima bwa buri munsi n’ibindi.
Niyo Bosco yari aherutse gutangaza ko yatangiye
gukorana n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Metro Afro mu gihe cy’imyaka
umunani, ariko amasezerano ntiyashyizwe mu bikorwa.
Ibi byatumye atangira ibiganiro n’inzu ifasha abahanzi
mu bya muzika ya Kikac isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza bemeranya
imikoranire.
Mu minsi ishize, impande zombi zashyize umukono ku
masezerano y’imikoranire, batangira gukora nk’umuhanzi bafasha mu kureberera
inyungu ze mu muziki.
Kikac yubakira ku ntego yo gufasha umuhanzi kurangiza
umwaka afite ibikorwa byivugira ku isoko ry’umuziki, biri mu byatumye Niyo
Bosco bakorana.
Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye
InyaRwanda ko nyuma yo gusinya amasezerano batangiye gukora ku ndirimbo eshanu
zizaba zigize Extended Play (EP) ya mbere ya Niyo Bosco.
Yavuze ko bashaka gushyira hanze iriya EP mu
ntangiriro za Mutarama 2024. Yavzue ati “Ubu akazi katangiye nyuma y’uko
dusinye amasezerano. Turi gukora ku ndirimbo eshanu zigize EP ye kandi mu gihe
kiri imbere tuzatanga n’abo bazakorana n’aamzina y’iyi EP.”
Uyu muyobozi avuga ko muri uyu mwaka bishimira ibyo
bagezeho bari kumwe n’umuhanzikazi Bwiza, birimo nka Album ye ya mbere,
ibitaramo yakoreye mu Burayi, kuririmba mu bitaramo bya Trace Awards n’ibindi.
Kuri we, yumvikanisha ko bazakora ibishoboka byose bizatuma buri mwaka Niyo Bosco azajya abari ‘mu bahanzi bakunzwe kandi bafite ibikorwa bifatika’.
Niyo Bosco yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended
Play (EP) ye yise ‘New Chapter’
Niyo Bosco yari aherutse gutangaza ko ari gukora kuri
Album ye ya mbere yise ‘Ijwi ry’umutima’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BURIYANA’ YA NIYO BOSCO
TANGA IGITECYEREZO