Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC mu mikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isunika Police FC yari ibaye yitije umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo imikino yo ku munsi wa 14 ya Primus National League yatangiye gukinwa. Saa cyenda ni bwo iya imbere yabaye ikipe ya Police FC itsinda Etoile de l'Est ibitego 3-0 naho Sunrise FC itsinda Amagaju FC ibitego 2-1.
Uku gutsinda kwa Police FC kwatumye ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota 28 ariko ntabwo yigeze iwutindaho kubera ko APR FC yahise itsinda umukino yari yakiriwemo na Gorilla FC ibitego 3-1.
Ibi bitego by'ikipe y'Ingabo z'igihugu byatsinzwe na Nshimiyimana Ismael Pitchou, Victor Mbaoma ndetse na Apam naho kimwe cya Gorilla FC cyo cyatsinzwe na Mavugo Cedric.
Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira saa kumi n'ebyiri ariko uza gutangira saa kumi n'ebyiri n'iminota 45 bitewe n'imikino ihuza inteko nshingamategeko zo muri Afurika y'Iburasirazuba yari iri kubera muri Kigali Pelé Stadium.
Kuri ubu ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 30, imikino iteganyijwe kuwa Gatandatu ikipe ya Gasogi United izakira Mukura VS, Muhazi United yakire Bugesera FC, Kiyovu Sports yakire Etincelles FC, AS Kigali yakire Rayon Sports naho Musanze FC yakire Marine FC.
TANGA IGITECYEREZO