RFL
Kigali

The Mane yasinyishije BM na Babbi bo muri Congo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2023 18:31
0


Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane yatangaje ko yasinyishije abahanzi BM ndetse na Babbi bo muri Congo.



Byatangajwe na Mupende Ramadhan [Bad Rama] washinze The Mane mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023.

Babbi wasinye muri The Mane asanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu guhe BM wasinye amasezerano muri The Mane, asanzwe azwi cyane kuko azwi mu ndirimbo zirimo “Rosalina” yakoranye na Awilo Longomba.

Uyu musore yakoze ibitaramo mu bihugu birimo Amerika. Bad Rama yabwiye abanyamakuru ko bashyize imbere 'kuzamura urwego rw'aba bahanzi', ari nayo mpamvu batangiye gukorana n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Yavuze ko aba bahanzi yabahisemo 'nyuma y'isuzuma twakoresheje'. Bad Rama avuga ko gufungura ishami rya The Mane ari byo 'byamfashije kugera kuri aba bahanzi'.

Ariko kandi uyu mugabo avuga ko 'amarembo agifunguye no ku bandi bahanzi. Bad Rama yavuze ko aba bahanzi yasinyishije bose basanzwe bakomeye 'bityo tugiye kuzamura urwego rw'abo'.

Uyu mushomari avuga ko agiye gutangira no kugirana amasezerano n'abahanzi bo mu Rwanda.

BM, ni umuhanzi Mpuzamahanga w'umunye-Congo ubimazemo igihe kinini. Asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer wavukiye mu Mujyi wa Kinshasa.

Uyu musore ubwo yari afite imyaka 7 y'amavuko yavuye muri Kinshasa ajya kuba mu Bwongereza, aho yakuriye ku Mujyi wa South London kuva ku myaka 14. Uyu musore yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "It's A Madting" , "Jaloux" , "Ye Le"  n’izindi.

Bad Rama uri kubarizwa mu Rwanda yongereye amaraso mashya muri The Mane Music Label

Umuhanzi Babbie wo muri RDC yasinye muri The Mane nyuma y'ibiganiro yagiranye na Bad Rama ubwo yari muri Amerika


Umuhanzi BM yinjiye muri The Mane nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe mu bihugu bikoresha cyane ururimi rw'Igifaransa 






KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BEST FRIEND' YA BABBIE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ROSALINA' YA AWILO LONGOMBA NA BM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND