RFL
Kigali

The Ben yahishuye impamvu akunda kurira

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:8/12/2023 14:34
1


Umuhanzi The Ben ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo Kiss Fm yahishuye impamvu akunda kurira, ibintu abantu bamaze iminsi bagarukaho cyane bibaza impamvu inshuro nyinshi iyo ari mu bitaramo akunze kugaragara ari kurira.



Ubwo yari abajijwe impamvu akunze kurangwa n'amarangamutima kenshi, The Ben yagize ati:" Ubundi njyewe rwose nabyakiriye uko bimeze ariko kenshi abantu bagira amarangamutima iyo bari mu kintu runaka cyangwa se uri gukora ikintu, hanyuma ukabihuza n'inzira zagiye zibaho mbere kugira ngo ugere ahantu uhagaze, icyo gihe inshuro nyinshi hari igihe uhita wisanga watwawe n'amarangamutima".


Ben ubwo yari mu gitaramo i Burundi yasutse amarira

The Ben akomeza agira ati" Nk'urugero iyo uri ahantu, uhagaze imbere y'abantu benshi bakomeye b'abanyacyubahiro, bakurusha ubwenge ndetse n'ibindi bintu byinshi ukabona bari kugutega amatwi kandi ubizi neza ko bakurenze, ukabaririmbira nabo bakakwikiriza, hanyuma ugahita ubihuza n'urugendo rw'ibyo wanyuzemo kugira ngo uhagarare aho, icyo gihe kuri njyewe mpita numva nshaka gutanga ikintu kimeze nk'icyubahiro ku Mana, hanyuma ngashiduka mu mutwe bizengurutse bikarangira amarira aje".


Ubwo yamurikiraga Abum ye yise ' Ko Nahindutse' mu Bubiligi nabwo yararize

The Ben  inshuro nyinshi yakunze kugaragaza amarangamutima cyane,mu bitaramo yagiye akora, byaragoranaga kurangira  atarize.

Urugero nko mu gitaramo yakoreye i Burundi yararize, ubwo yamurikiraga Album ye yise 'Ko nahindutse' mu Bubiligi nabwo yasutse amarira, ubwo yavaga muri Amerika akabona abantu baje kumwakira ku kibuga cy'indege nabwo yashidutse yarize.


Ubwo yahoberanaga na Nyirakuru ku kibuga cy'indege avuye muri Amerika nabwo yasutse amarira


Agikubita amaso abantu baje kumwakira ku kibuga cy'indege, amaso yajemo amarira mu buryo nawe atazi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Alexis 7 months ago
    The Ben yiyakire bibahi





Inyarwanda BACKGROUND