RFL
Kigali

Ku nshuro ya Kane P Diddy yongeye gushinjwa gusambanya umukobwa w'imyaka 17

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:7/12/2023 18:37
1


Umuraperi ukomeye ku Isi, Sean Love Combs, uzwi nka P Diddy muri muzika ku nshuro ya Kane yongeye gushinjwa gufata ku ngufu umwana w'umukobwa wari ufite imyaka 17 gusa mu mwaka wa 2003.



Mu kirego cyatangiwe i New York ku wa Gatatu, Umugore witwa Jane Doe yashinje abagabo batatu kumufata ku ngufu icyarimwe ubwo yari akiri umwana aribo; P Diddy, Herve Pierre wahoze ari Perezida w'inzu y'imyidagaduro izwi nka 'Bad Boy Entertainment', ndetse hakaza n'undi mugabo wa Gatatu  utaratangajwe amazina.

Uyu mugore Jane Doe avuga ko Pierre yamusanze mu cyumba cyo muri Michigan aho yari yibereye, maze amusaba ko bajyana n'indege y'ihariye na wa mugabo utavuzwe amazina, bakajyana kuri Studio ya P Diddy, Bad Boy Records, yari iherereye mu Mujyi wa New York.

Uyu mugore kuri ubu ufite imyaka 37 y'amavuko, akomeza  avuga ko bakihagera, batangiye kumuha amayoga n'ibiyobyabwenge muri rusange mbere y'uko batangira kumusimburanaho umwe ku wundi bamufata ku ngufu.

Impapuro zikomeza zivuga ko uyu mugore yakorewe ibikorwa by'ihohoterwa n'ishimisha mubiri, byose bikozwe n'aba bagabo uko ari batatu. 

Kugeza aka kanya, iki ni ikirego cya Kane uyu mugabo arezwe kijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato igitsina gore, gusa ariko bimwe byagiye biteshwa agaciro kuko hari ibyagiye bibura ibihamya n'ibimenyetso bifatika bikarangira gutyo.

Ku ikubitiro, Umuvugizi wa Diddy yabwiye TMZ ati "Ibi ni ibirego mpimbano by'abaturage batanga bishakira amafaranga nta kindi, barega Diddy ko yabafashe ku gufu mu myaka 30 ishize. P Diddy ari guhura n'abantu benshi muri iyi minsi bamushinja ibyaha nyamara nta kindi bagambiriye uretse amafaranga gusa".

P Diddy nawe bwa nyuma yaje yungamo avuga ko " Abo bose bari gushaka kugerageza kwangiza izina ryanjye ndetse no gushaka indonke muri rusange kuko nta kintu na kimwe nigeze nkora mu byo ndi kuregwa, ikindi kandi ngiye guhaguruka ndwanirire izina ryanjye ndetse n'umuryango wanjye muri rusange".

Ibirego bishinja Diddy gufata abagore ku ngufu bikomeje kuba byinshi kuko kuri ubu bigeze kuri bine byose.


P Diddy yongeye gushinjwa gufata ku ngufu undi mugore ku nshuro ya kane


P Diddy we avuga ko abakomeje kumushinja ibyo byose bakeneye indonke gusa nta kindi


Harve Pierre ushinjwa gufatanya na P Diddy guhohotera umwana w'imyaka 17


Aba bombi bari inshuti magara kuko bahuye bakiri abana bacyiga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay7 months ago
    uyu abazungu bagiye kumurangiza nka R Kelly azira cash ye





Inyarwanda BACKGROUND