RFL
Kigali

Kigali: Amatike y'igitaramo cya Kendrick Lamar yashize rugikubita

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:6/12/2023 18:49
0


Aka kanya inkuru iri kuvugwa mu rw'imisozi igihumbi, ni igitaramo cy'amateka kigiye kubera mu nzu mberabyombi izwi nka BK Arena, kikaba cyatumiwemo ibyamamare bitandukanye birimo icyamamare ku Isi, Kendrick Lamar, ariko kuri ubu amatike akaba yashize kare.



Kugeza ubu, byagora cyane umuntu aramutse akeneye itike imwinjiza mu gitaramo “Move Afrika: Rwanda” cyatumiwemo ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzikazi Zuchu ndetse n'umuraperi ukomeye ku rwego rw'isi, Kendrick Lamar.

Ku isaaha ya saa cyenda n'iminota 55 (15:55 Pm), amatike ya Gold agura igihumbi 85 hari hasigaye imyanya icyenda mu gihande cya 108 ndetse n'umwanya umwe mu gihande cya 101, naho mu gihande cya 105 hari hasigaye imyanya 5.

Iki gitaramo kiratangira saa mbili z'umugoroba, kiraza kuririmbamo abahanzi barimo, Ariel Wayz, Zuchu kuva muri Tanzania, Bruce Melodie ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuhataramira, ndetse na Kendrick Lamar nk'umuhanzi mukuru.

Ni igitaramo kigiye kuba binyuze muri "Move Africa: A Global Citizen Experience": Rwanda, ukaba ari umushinga wateguwe n'umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw'abaturage "Global Citizen" ufatanyije n'ikigo cy'inararibonye mu guhanga, pgLang.


Amatike y'igitaramo yashize kare


Lamar yitezweho gutanga ibyishimo bisendereye mu Banyarwanda


Kendrick yazanye n'umuryango we wose mu Rwanda


Lamar ntabwo akunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite cyane ko atanakoresha imbuga nkoranyambaga cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND