RFL
Kigali

Bakersnation yabateguriye amahugurwa y'iminsi 4 adasanzwe azatangwa n'impuguke mu byo gukora Cake ivuye mu Bufaransa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/12/2023 15:31
1


Bakersnation ikigo gikora Imigati n'ibiyikomokaho, gisanzwe gitanga amahugurwa ngaruka kwezi yo gukora ibikomoka ku migati, cyabatumiyeho aba nya kigali, baba silimu bifuza gukora umutsima (French Recipe) iwabo mu rugo.



Madamu Koba Marie Grace, wakurikiye amasomo yo gukora Cake mu Bufaransa, ategerejwe hano i Kigali, aho yatumiwe by'igihe gito kuva 10-14/12/2023 mu rwego gufasha abanya Kigali b'abasilimu kuba bahugurwa uko bakora Cake z'iminsi mikuru. Biteganyijwe ko ayo mahugurwa azabera aho Bakersnation isanzwe utangira amasomo yo gukora ibikomoka ku migati.


Ukeneye guhabwa ubwo bumenyi yakiyandikisha akanishyura kugira ngo imyanya itabashirana.

Bakersnation kandi itegura buri kwezi amasomo yo gufasha ingeri zose z'abantu batuye umujyi wa Kigali, kugira ngo bahabwe ubumenyi, bajye gushinga business zabo, babashe guteka mu rugo ama specialite atandukanye, ama snacks atandukanye, ndetse n'abashaka kujya mu mahanga ngo bakoreyo uwo mwuga, basarure agatubutse.

Bakersnation Imaze imyaka irenga itatu itanga amahugurwa yo gukora ama snacks arimo pizza, bugger, sambussa, boullettes, andazi, amoko atandukanye y'imigati n'ibindi. Bakersnation kandi yigisha abantu gukora ubwo bw'ama cakes, Lemon cake, Vanilla cake, Carotte cake, Chocolate cake n'andi menshi.

Iyo usoje izo levels ebyiri, bakwigisha uko wadekora cake (kuyishyiraho imitako), igasohoka ifite ubudasa bikyanye nicyo igambiriye gukoreshwa, ibi byose byigishwa mu mezi atatu, bakakongeza ukwezi ko kwimenyereza umwuga (Stage).

Abafashe aya masomo mu myaka yose itambutse barayavuga imyato, kuri ubu bamwe bafunguye business zabo, abandi iyo ubasuye bakwakiza mu buryo bw'ubuhanga ugahora ukimbura kubasura, ndetse hari nabagiye mu mahanga guhesha umugisha abanyamahanga. 

Bakersnation irararikira aba nya Kigali babyifuza kugera ku cyicaro cya Bakersnation bakiyandikisha, bakihahira ubumenyi, dore ko buri kwezi hatangira icyiciro gishya.

Bakersnation niyo kandi yamenyekanye ku gukora ama cakes(umutsima) ziteye amabengeza, Cake ziryoshye kdi zijyanye n'umunsi uwo ariwo wose wizihizwa. 

Icyo kigo gikora cakes za Birthday, iza Bridal Shower, Baby shower, cake z'ama cooperative na companies, Men and Women's day cakes n'izindi.

Ikindi kintu icyo cyose wakenera, babikora bijyanye nuko ubyifuza. Niyo yamenyekanye ku gukorera cakes abenshi mu bastars bo muri showbiz ya hano mu Rwanda.

Bakorera ku Gisment hafi na Camellia, ahateganye na Freedom Restorant, aho imihanda ihurira, kuri numero y'umuhamda KG 169 Ave Plot No.2! 

Ku bindi bisobanuro waduhamagara kuri tel. 0791333165 cyangwa 0788818659

Madamu Marie Grace (uwa kabiri uturutse ibumoso) ategerejwe i Kigali muri gahunda y'amahugurwa yo gukora cake


Madamu Marie Grace utuye mu Bufaransa ni inzobere cyane mu bijyanye no gukora Cake

Muri Bakersnation bagukorera cake utasanga ahandi

Bakersnation imaze kuba ubukombe mu gukora cake zigezweho


Bakersnation imaze kuba ubukombe mu gukora cake zitangaje no gutanga amahugurwa yo kuzikora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kfregis78@gmail.com7 months ago
    Iki gikorwa kizabera he ryari bisaba ik kwitabira????





Inyarwanda BACKGROUND