Uwavuga ibyaranze imyidagaduro nyarwanda muri uyu mwaka ntiyabirangiza. Ariko buri kintu cyose mu myidagaduro kigira ibikorwa bikomeye byagarutsweho cyane kurusha ibindi.
Umwaka wa 2023 ubura iminsi
25 gusa ngo ugere ku musozo, wabaye udasanzwe mu bisata byose bigize
imyidagaduro, abahanzi baca uduhigo ku rwego mpuzamahanga, sinema nyarwanda
iraguka, urwenya ruzamura urwego, abanyarwanda bahindura imyumvire.
Byumwihariko, muri uyu
mwaka, u Rwanda rwakiriye ibyamamare bikomeye ku Isi, habera ibitaramo
byitabiriwe n’amahanga, abanyarwanda baserukira u Rwanda hanze yarwo ndetse
bamwe banegukana ibihembo byabonaga umugabo bigasiba undi.
Nubwo hari ibintu
byinshi byagarutsweho cyane muri uyu mwaka, InyaRwanda yaguhitiyemo iby’ingenzi
cyane bidateze kwibagirana mu mitwe y’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga
bashoboye kubikurikirana.
1.
Ibitaramo mpuzamahanga byabereye i
Kigali
Ku bakunzi b’ibitaramo
n’ibirori muri rusange, uyu mwaka wababereye uw’amateka kuko ntibigeze babona
akanya n’ako guhumeka. Mu Rwanda habereye ibitaramo mpuzamahanga bikomeye
byitabiriwe n’ibyamamare binyuranye.
Muri ibi bitaramo
twavuga nka Trace Awards 2023 yabereye mu BK Arena ku ya 21 Ukwakira, Giants of
Africa Festival yamaze icyumweru cyose ibera muri BK Arena kuva tariki 13-19
Kanama 2023, Move Africa yatumiwemo Kendick Lamar iri kubica bigacika i Kigali
n’ibindi byinshi.
Ibi bitaramo byahaye
ibyishimo abanyarwanda, ibitangazamakuru bibyandikaho inkuru zitabarika, imbuga
nkoranyambaga zirashyuha, ubukerarugendo burushaho kwinjiza.
2.
Ubukwe bw’ibyamamare nyarwanda
Kimwe mu bintu binezeza
mu buzima bwa muntu, ni ubukwe bikaba akarusho noneho iyo ari ubw’icyamamare.
Muri uyu mwaka habaye
ubukwe bwinshi bw’ibyamamare haba mu bwiza, sinema, muzika ndetse no mu zindi
nzego
Mu bukwe butazibagirana
harimo ubwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Miss Iradukunda na Ishimwe Dieudonne
[Prince Kid] bwabaye nyuma y’ifungurwa ry’uyu mugabo wamaze igihe kinini
afunzwe azira ibyaha yashinjwaga bishingiye ku ihohoterwa byavugwaga ko
yakoreye abakobwa baciye mu irushanwa rya Miss Rwanda yari ahagarariye.
Ubundi bukwe
butegerejwe mu mpera z’uyu mwaka, ni ubwa Miss Uwicyeza Pamela na Mugisha
Benjamin [The Ben] nabwo buri mu bwavuzwe cyane muri uyu mwaka bitewe n’uburyo
budasanzwe aba bombi bahisemo kubuteguramo, ibihe bidasanzwe n’amagambo yuje
urukundo yagiye abaranga.
Hari kandi ubukwe bwa Bishop
Gafaranga na Annette Murava bwateje impagarara mu itangazamakuru no ku mbuga
nkoranyambaga.
Muri Werurwe 2023 nabwo
habaye ubukwe bwa Uwineza Kelly wo mu Itsinda Mackenzies wasezeranye imbere
y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana n’umukunzi we Nsengiyumva David uri mu
basirikare bafite ipeti rya Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda unakinira APR
BBC.
Ubundi bukwe
bwarikoroje, ni ubwa Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family warushinze
na Unyuzimfura Cécile, wari usanzwe utuye hanze y’u Rwanda nyuma y’iminsi
bakundana. Aba bombi basezeranye imbere y’Imana tariki 5 Kanama
2023 mu rusengero rwa Noble Family Church rwa Apôtre Munezero Alice Mignonne,
maze buravugwa biratinda bamwe bashinja Bahati gukurikira Visa.
3. Abahanzi nyarwanda baserukiye u Rwanda mu mahanga
Muri uyu mwaka,
abahanzi benshi bashoboye kurenga umupaka w’u Rwanda bagurira ibikorwa byabo no
mu mahanga binyuze mu bitaramo bagiye bahakorera, kuzenguruka imigabane ndetse
n’ibindi bikorwa binyuranye bagiye bakorera hanze y’igihugu.
Mu bahanzi nyarwanda
bahagarariye neza urwababyaye harimo Bruce Melody umaze iminsi muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, aho yahuriye ndetse agataramana n’umunyabigwi Shaggy
wubashywe ku rwego rw’Isi ndetse banakoranye indirimbo ‘When She is Around’
ikomeje kuzenguruka umubumbe.
Abandi harimo Kenny Sol
ukubutse muri Canada, Bushali wanditse amateka muri Uganda binyuze mu
iserukamuco rya Nyege Nyege aherutse kuhakorera, Bwiza, Ariel Wayz, Massamba tutibagiwe igitaramo cy'amateka The Ben yakoreye mu Burundi n’abandi benshi bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku
rwego mpuzamahanga.
4.
Imanza z’ibyamamare
Imanza z’ibyamamare
nyarwanda zaravuzwe, zirandikwa biratinda. Mu bibanzweho cyane, harimo urubanza
rw’umubyinnyi Tity Brown wafunzwe ashinjwa gusambanya umwana utujuje imyaka
y’ubukure nyuma akaza kugirwa umwere, urwa Prince Kid wanaje gukatirwa imyaka Itanu mu bujurire bw'Ubushinjacyaha ariko bikaba bivugwa ko yacitse ubutabera atari mu Rwanda.
Urundi rubanza n’ubu
rukivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni urw’umunyamakuru wari umenyerewe mu
biganiro yatambutsaga kuri Youtube, Jean Paul Nkundineza warezwe na Nyampinga w’u
Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly. Mu byo Jean Paul aregwa harimo gutukana mu ruhame,
guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho n’icyaha cyo
gutangaza amakuru y’ibihuha.
Umuhanzi Jowest umenyerewe mu
ndirimbo z’imitoma nka ‘Pizza’ n’izindi yatawe muri yombi ku ya 01 Gashyantare
2023 akurikiranweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Yaje
kurekuwa tariki 21 Gashyantare 2023 nyuma y’uko urukiko rubonye ko nta mpamvu
zifatika zatuma akomeza kuburana afunzwe.
5. Ibihangano nyarwanda byihariye imbuga
nkoranyambaga muri uyu mwaka
Igihangano aho kiva
kikagera, kimenyekana cyane bitewe n’imbaraga nyiracyo yashyize mu kucyamamaza.
Abanyarwanda, nabo bamaze kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa
byabo ndetse bagaragaje ko bavumbuye ibanga riri mu kwifashisha imbuga
nkoranyambaga.
Mu ndirimbo zacicikanye
ku mbuga nkoranyambaga harimo Bana ya Chriss Eazy yahuriyemo na Shaffy, Confirm
ya Danny na None, Munda ya Kevin Kade, When She is Around ya Bruce Melodie
afatanije na Shaffy, Oya Shn ya Butera Knowless, Njyenyine ya Yverry na Butera
Knowless, One Time ya Shemi, Nuyu ya Malani Manzi, Fou De Toi ya Element EleéeH,
Bruce Melodie na Ross Kana, Mama Loda ya
Calvin Mbanda na Kenny Sol, n’izindi nyinshi.
Hari n’ibisigo
byakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Rudahinyuka’ cya Junior Rumaga na
Bahali Ruth, Narakubabariye Rumaga yakoranye na Bruce Melodie, Ndatsinzwe cya
Dinah Poetess n’ibindi.
Hari kandi filime
zakunzwe zirimo ‘Umuturanyi Series,’ ‘Bamenya Series,’My Heart ya Killer Man , Impanga Series, Papa
Sava, Maya Series na Comedy zitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO