RFL
Kigali

Umunyamakuru Gakire yasabiwe gufungwa imyaka itanu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:5/12/2023 14:32
0


Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Gakire Fidele gukatirwa igihano cy'imyaka 5 kubera icyaha cy'inyandiko mpimbano akekwaho.



Kuri uyu wa Kabiri umunyamakuru Gakire Fidele Ubushinjacyaha bwasabye urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano agahanishwa gufungwa imyaka 5 mu gihe we yasabye kugirwa umwere .

Mu rukiko havuzwe ko Gakire Fidele yavuye mu Rwanda mu 2018 ajya muri Amerika aho yaje kubona icyangombwa cyo gutura bihoraho, ko icyo cyangombwa yagisubije inzego z’umutekano za Amerika ku kibuga cy’indege  nyuma yo kwiyemeza kugaruka mu Rwanda.

Umushinjacyaha yavuze ko Gakire yakoresheje iyo nyandiko ndetse bibaza impamvu kompanyi y’indege yemeye kugurisha itike  y’indege k'umuntu ufite icyangombwa cy'inzira gihimbano.

Gakire ubwo yireguraga  , yavuze ko yatashye mu Rwanda  agamije  kwitandukanya  na politike yari arimo, ko iyo passport atari icyangombwa yakoreshaga aho ariho hose.

Yagize Ati: “Ngeze mu Rwanda iyo passport bandega ntabwo nayibahereje nk’icyangombwa ahubwo bayifashe nk’uko bansabye telephone."

Gakire yabwiye urukiko ko yatashye mu Rwanda yiteguye kubwira abayobozi bo mu Rwanda  ko ibyo kuba mu banyapolutike barwanya Leta  abivuyemo, ndetse iyo passport yari nk’icyangombwa gusa cy’umunyamuryango wa  politike yarimo .uwo mugabo yasabye urukiko kumugira umwere  agasubira mu muryango Nyarwanda, nk’umuntu wahindutse.

Ubushinjacyaha bwasabye  urukiko ko rumuhamya icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, runamusabira igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu ya 3.000.000 Frw .

Fidele Gakire yabaye umwanditsi Mukuru w'ikinyamakuru cyandika cyitwa Ishema news paper  ndetse nyuma hanashingwa televisiziyo Ishema byose yabereye umuyobozi n'umwanditsi mukuru  nyuma yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwanzuro ku rubanza rwa Gakire uzatangazwa Tariki ya 19 Ukuboza 2023.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND