RFL
Kigali

Kendrick Lamar yageze i Kigali n'umuryango we wose-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/12/2023 8:19
0


Umuraperi Kendrick Lamar yamaze kugera mu Rwanda yitabiriye igitaramo cyateguwe na Move Africa kizaba kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza muri BK Arena.



Umunyabigwi mu njyana ya Hip Hop ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kendrick Lamar yamaze gusesekera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 ukuboza 2023.

Kendrick Lamar yageze mu Rwanda akerereweho gato ku masaha yari yatangajwe kubera ibibazo by'indege. Yageze mu Rwanda ari kumwe n'umuryango we wose ndetse na bamwe mu bamufasha mu muziki.

Kendrick Lamar ageze mu Rwanda akurikiranye na Zuchu waraye uhageze mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ari kumwe na manager wa Diamond Platnumz. Aba bombi bitezweho gutanga ibyishimo mu gitaramo Move Afrika giteganyijwe kubera muri BK Arena.

Uretse Kenrick Lamar na Zuchu, Bruce Melodie ni umwe mu bategerejwe kuzatanga ibyishimo ku banyakigali nyuma yo gutaramira muri USA akaba azahita asubirayo mu bitaramo bibiri ateganya gukorerayo.


Kendrick Lamar yamaze gusesekara mu Rwanda(Photo/Igihe)


Kendrick Lamar n'Umuryango we 


Ku wa 06 Ukuboza 2023, Kendrick Lamar arataramira muri BK Arena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND