Kigali

RIB yataye muri yombi umusore n'umukobwa bavuzweho gusambanira mu ruhame

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:5/12/2023 7:33
0


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafashe umusore n'umukobwa bivugwa ko bakoze ibiterasoni bagasambanira mu ruhame.



Ku wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza,2023 , Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umusore n'inkumi baherutse kugaragara mu mashusho basambanira mu ruhame bakikijwe n'abamotari.

Abafashwe  bakekwaho Icyaha cyo gukora ibiterasoni n'umusore w'imyaka 33 n'umukobwa ufite imyaka 23 bivugwa ko asanzwe akora uburaya .

 

Icyaha bakekwaho bivugwa ko bagikoreye ahitwa ku Kinamba mu Cyumweru gishize ndetse bakaba bari bategewe guhabwa amafaranga 9000 bakayagabana . Bivugwa ko umusore yahawe 6.000 naho umukobwa agahabwa 3000 .

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB  Dr Murangira B. Thierry yavuze ko hagiye gukorwa  dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha,anibutsa  abantu kwirinda gukora ibikorwa nk’ibi by’ibiterasoni, kuko bihanirwa n’amategeko.

Yasabye abantu  kwirinda kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gusinda, kuko abakora ibiterasoni mu ruhame usanga akenshi baba basinze .

Aba bombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Kacyiru .

Bahamwe n'icyaha bahanwa hakurikijwe Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 143. Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka ibiri    ariko kitari munsi y'amezi atandatu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND