RFL
Kigali

Guinea Bissau: Abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida wari mu ruzinduko muri UAE batawe muri yombi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/12/2023 18:44
1


Abasirikare barimo uwuyobora abasirikare barinda Perezida wa Guinea Bissau, batawe muri yombi nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida wari witabiriye inama muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, UAE.



Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, ni bwo mu murwa mukuru w'igihugu cya Guinea-Bissau humvikanye urusaku rw’amasasu rwaturutse ku bageragezaga guhirika ubutegetsi nubwo umugambi wabo utagezweho.

Abasirikare barimo uwukuriye Ingabo zishinzwe Umutekano wa Perezida wa Guinea Bissau Col. Victor Tchongo. Batawe muri yombi nyuma y'imirwano yahuje abasirikare bari bashyigikiye Perezida ndetse n'uruhande rw'abashakaga guhirika ubutegetsi bwe.

Imirwano yabaye kuwa Kane tariki ya 30 Ukuboza yahitanye abantu babiri ikaba yarabaye Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embalo ari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu nama ya COP28 yarimo kwiga ku mihindagurikire y'ibihe.

Nyuma y'imirwano yabaye kuwa Kane, Polisi yahise ita muri yombi minisitiri w'imari witwa Suleiman Seidi n'umunyamabanga we bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta

Ivomo: Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UZABUMWANA JEAN PAUL 7 months ago
    Ahaaaaaaaaa!!! Ni dangerous kabisa....ntibyari kubagira,bari bagiye guhemukira uwagiiye gishakira ineza igihugu !!!





Inyarwanda BACKGROUND