Umuraperi w'icyamamare, Kendrick Lamar, utegerejwe mu gitaramo i Kigali, yamaze kwibikaho inzu nshya y'akataraboneka yaguze Miliyoni 8.6 z'Amadolari ya Amerika , iherereye mu gace ka Brooklyn mu mujyi wa New York.
Kendrick Lamar umuraperi w'umunyabigwi utegerejwe i Kigali mu gitaramo 'Move Afrika: A Global Citizen Experience' kizaba ku itariki 06 Ugushyingo 2023 muri BK Arena. Mbere y'uko agera mu Rwanda, yamaze kugura inzu y'akataraboneka iherereye mu gace k'ibyamamare ka Brooklyn mu mujyi wa New York aho yayitanzeho akayabo ka miliyoni 8.6 z'amadolari.
Uyu muraperi wibitseho ibihembo13 bya Grammy Awards mu kabati ke, yaguze iyi nzu yagutse yo mu bwoko bwa 'Penthouse' iherereye ku nyubako ndende ya Pierhouse igizwe n'inzu 106 yubatswe n'umuherwe George Soros mu 2015. Yayitanzeho miliyoni 8.6 z'amadolari mu gihe muri Kamena ubwo yashyirwaga ku isoko yifuzwagaho miliyini 9 z'amadolari.
Kendrick Lamar utegerejwe i Kigali, yaguze inzu ya miliyoni 8.6 z'Amadolari
The New York Times yatangaje ko kuba Kendrick Lamar w'imyaka 36 yatanze aya mafaranga agana gutya ku nzu ya 'Penthouse' ko bidatangaje kuko asanzwe ari umuherwe aho umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 180 z'Amadolari ndetse ko ari mu baraperi babashijwe kwinjirizwa agatubutse n'umuziki byumwihariko ngo amafaranga menshi yagiye ayakura mu kwandikira abandi bahanzi indirimbo.
Iyi nzu Kendrick yaguze iri mu bwoko bwa 'Penthouse' iherereye mu mujyi wa New York
Kendrick Lamar witezweho gukora igitaramo cy'amateka i Kigali kibura iminsi ibarirwa mu ntoki ngo kibe, aguze iyi nzu i Brooklyn asanzwe afite inzu 2 z'umuturirwa i Calfornia. Yiyongereye kandi ku byamamare nka Jay Z, Zendaya, Matt Damon hamwe n'abandi bafite inzu muri gace ka Brooklyn.
Amwe mu mafoto agaragaza iyi nzu y'akataraboneka Kendrick Lamar yaguze:
Iyi nzu ye iherereye ku nyubako ndende ya 'Pierhouse' yo muri Brooklyn i New York
Iyi nzu ya Kendrick Lamar ifite 'Floor 3' zigizwe n'ibyumba 3 by'uruganiriro
Iyo wicaye muri iyi nzu ya Lamar uba ubasha kureba amazi ya 'East River'
Igikoni kiri mu nzu nshya ya Kendrick Lamar
Ni uko ibyumba byo muri iyi nzu bimeze
Icyumba cyo kureberamo filime n'ibindi biganiro bya Televiziyo
Aya mafoto y'inzu nshya ya Kendrick Lamar yakuwe ku rubuga rwa murandasi yacururizwagaho
TANGA IGITECYEREZO