RFL
Kigali

Twagiramungu Faustin wigeze kuba Minisitiri w'Intebe mu Rwanda yapfiriye mu Bubiligi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/12/2023 15:39
2


Twagiramungu Faustin wigeze kuba Minisitiri w'Intebe mu Rwanda yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023.



Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w'Intebe mu Rwanda yapfiriye mu Bubirigi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023. Bwana Faustin Twagiramungu wamenyekanye nka Rukokoma yapfuye afite imyaka 78.

Uwavuganye n’Ijwi ry’Amerika wo mu muryango we yatangaje ko muri iki gitondo  cy'uwa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023 , Faustin Twagiramungu, yabyutse ari muzima, ariko akumva ananinwe. Yapfuye akikijwe n’umuryango we.

Twagiramungu wavukiye muri Komini Gishoma, mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu, yabaye kandi umuyobozi w'ishyaka rya MDR kuva muri 1992, kugeza avuye mu Rwanda muri 1995.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Twagiramungu azashyingurwa ndetse n'igihe azashyingurirwaho ntikiramenyekana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbarushimana jean Baptiste 7 months ago
    Imyaka yarimyinahi ndumva kuba yatanze ntakibazo kirimo ntanikiza tumuziho nagito ahubwo imvururu
  • Kisaa@7 months ago
    Uyu yarari mubasebya u Rwanda ubu aciyeho aragiye ariko ubundi ko mbona bazashirira hanze bagashyingurwa rwantambi bayotse bakagaruka bakareka kubaho kuriya kdi ubu wasanga nababandi bari bukomeze kuvuga ubusa dore murebe ubu ntabwo aho azashyingurwa hazwi kubera iki umunwa. Nubuhemu basize bakoze.





Inyarwanda BACKGROUND