RURA
Kigali

Nta gikuba cyacitse! Mu ndirimbo nshya Kitoko yahimbaje Imana ku bw'imyaka 14 amaze mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2023 12:09
1


Umunyamuziki Kitoko Bibarwa wamenye nka Kitoko, yatangaje ko indirimbo ye yise 'Uri Imana' yashyize ahagaragara ishingiye ku rugendo rwe rw'ubuzima busanzwe n'ibyo yanyuzemo mu rugendo rwe rw'umuziki, ariko kandi inafatiye ku bantu bose bafite ishimwe ku Mana.



Uyu muhanzi w'umunyarwanda ubarizwa muri Bwongereza, yari amaze iminsi ateguje abafana be n'abakunzi b'umuziki we indirimbo ihimbaza Imana, ni nyuma y'imyaka hafi ine atagaragara mu muziki.

Kitoko uherutse gusoza amasomo ye ya 'Master's, yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo ashingiye ku buzima yabayemo, ariko kandi anatekereza ku bandi bafite ishimwe ku Mana.

Ati "Nta muntu utagira ingorane yagiye anyuramo cyane cyane njye ni urugendo rw'umuziki, nawutangiye ndi muto, mputangirira kure."

Avuga ko yinjira mu muziki, icyo gihe yari mu rusengero, Imana imufasha kuyikorera binyuze mu ndirimbo zisanzwe, kugeza ubwo atangiye no kujya akora indirimbo zihimbaza Imana.

Yavuze ko atangira umuziki atari azi neza ikizavamo, ahanini bitewe n'ibihe abahanzi banyuramo kuva batangiye kugeza bashyize akadomo ku rugendo rw'abo rw'umuziki.

Ati "Abantu tuwubona mu ishusho zitandukanye, uhuriramo n'ibintu byinshi, uko imyaka igenda ikura, ubona uri muzima, nta muntu wanduranya nawe, nta gikuba cyacitse bitewe n'ibyo wanyuzemo, urashima. Nibyo nakoze mu by'ukuri."

Kitoko avuga ko iyi ndirimbo idafatiye ku buzima bwe gusa, kuko hari n'abandi bafite urugendo banyuzemo, ubu bafite byinshi byo kubwira Imana.

Ati "Imana iriho! Ikora uko ishoboye mu buzima bwa buri munsi, ikakwereka ko ihari. Rero iyi ndirimbo ni mu buryo bwo kuyishima n'ubwo mba mbizi ko atari njyewe gusa wivugamo."

Ku wa 28 Mutarama 2022, nibwo uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo ‘Rurabo’ yahawe Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye na Politiki yakuye muri London South Bank Universtiy.

Yifashishije imbuga inkoranyambaga ze, yagaragaje ko buri ntambwe igihumbi umwana w’umuntu atera mu buzima bwe bibanzirizwa no gutera intambwe imwe.

Kitoko waherukaga gusohora indirimbo ‘Winema’, yashimye Imana, umuryango we, abanyeshuri biganaga muri Kaminuza, inshuti, abarimu n’abandi batumye urugendo rwe rw’amasomo rushoboka. Ati “Nabigezeho kubera mwe.”

Kitoko yiseguye ku bafana be n’abakunzi b’umuziki kubera ko atari kubasha guhuza urugendo rw’amasomo n’umuziki, byatumye adashyira hanze indirimbo nk’uko byari byiza.

Ariko avuga ko ari kubategurira ibyiza kandi biri mu nziza. Ati “Gutekereza kwanyu n’amasengesho ntabizipfa ubusa. Murakoze bafana banjye.”

Imyaka ine yari yuzuye uyu muhanzi adashyira hanze indirimbo, kuko yaherukaga gusohora indirimbo ‘Winema’ yabanjirijwe na ‘Rurabo’ imaze imyaka itanu.

Shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze imyaka irindwi mu muziki, kuko ari bwo yatangiye gushyiraho ibihangano, ariko uyu munyamuziki arengeje imyaka 15 mu muziki, kuko yatangiye umuziki mu 2008.

Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Pole Pole’. Ni umwe mu baherutse kwitabira ibirori by’isabukuru ya mugenzi we Mujyanama Claude [TMC], icyo gihe yari kumwe n’abarimo Chrstopher Muneza, Shaffy, Princess Priscilla [Scilla], Emmy, Charly&Nina n’abandi.


Kitoko yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Uri Imana’


Kitoko yavuze ko imyaka ine yari ishize adasohora indirimbo kubera ko atari kubihuza n’urugendo rw’amasomo


Kitoko yavuze ko muri iyi ndirimbo yazirikanye ibyo Imana yamukoreye mu muziki no mu buzima busanzwe


Kitoko wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Rurashonga, Igendere, Manyobwa, Rurabo, yavuze ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo abihuje n’abandi bashimira Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘URI IMANA’ YA KITOKO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mpozenyazi fabien11 months ago
    Warakoze rwose turagukunda.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND