Bamwe mu bakinnyi ba As Kigali bemeye gusubukura imyitozo, nyuma y'uko bijejwe guhabwa ibirarane byabo.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, nibwo abakinnyi bahagaritse imyitozo bavuga ko mu gihe natarahabwa ibirarane by'imishahara
baberewemo batazigera bagaruka mu kibuga.
Ibi
byatumye amasaha y'imyotozo yari ateganyijwe, ahindurwamo inama, kugira ngo hareberwe hamwe icyo gukora. Iyi nama yatangiye ku isaha ya saa 09:30 Am, ibera
mu cyumba cya sitade ya Kigali Pele Stadium ahasanzwe habere ibiganiro
n'itangazamakuru.
Inama
yatangiye Casa Mbungo André wari umutoza wa As Kigali asezera ku bakinnyi, ndetse
abifuriza amahirwe masa. Iyi nama yari iyobowe na Team Manager Bayingana,
yahise atangaza Shabani wari umutoza wungirije wa As Kigali, aba ari umutoza
w'agateganyo, uzatoza iyi kipe kugera imikino ibanza isojwe.
Team
Manager Bayingana, yageze aho asaba abakinnyi ko bagaruka mu myitozo bagategura
umukino bazakiramo ikipe ya Mukura Victory Sports. Yakomeje avuga ko
bari kuvugana n'umujyi wa Kigali ku buryo bitarenze ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza ,2023,
bazaba babahaye amafaranga y'ibirarane byabo.
Abakinnyi
bazasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatanu, ariko amakuru ava muri bamwe mu
bakinnyi ni uko hari abatazemera kugaruka mu myitozo batarabona amafaranga mu
biganza.
Bayingana Innocent niwe wari uyoboye iyi nama
Abakinnyi ba As Kigali bemeye gusubukura imyitozo bategura umukino wa Mukura
TANGA IGITECYEREZO