Kigali

Samusure yavuze ko hari abari kumugambanira

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:30/11/2023 13:29
0


Samusure uherutse kwaka ubufasha nyuma yo guhunga igihugu kubera amadeni ,yatangaje ko hari benshi bakomeje kumusebya bitambika gahunda yo kumufasha cyane cyane abakorera kuri YouTube bavuga ko yahunze bitewe nuko yari yateye inda umwana muto bityo ko ibyo avuga ari uguteka imitwe.



Yavuze ko aba bantu bakomeje kwivanga muri gahunda ye yo gufashwa bavuga inkuru zo kumusebya, batumye  hari  abashidikanya ku bunyangamugayo bwe. 

Ati “ Hari abantu bagiye bitambika iyi gahunda yo kwaka abantu ubufasha barimo ibinyamakuru cyane cyane abakora kuri YouTube zigitangira kuko bifuza gukurura abantu,ariko bagasanga kuvuga nk’ibyo abandi bavuga bigoye, bagahitamo guhimba izindi nkuru kugirango bakurure abantu”


Avuga ko bamwe bamusebya bavuga ko yahunze ibyaha yakoze nko gusambanya umwana w'umukobwa

Uyu mukinnyi wa filime Samusure avuga ko abantu  bamenyereye gufasha umuntu wagize ibyago, uwaburaye,urwaye, uwarembye, cyangwa uwangiritse ingingo n’ibindi, noneho byahura nuko bumvako ari muzima bakumva adakwiye gufashwa.

Nyamara atangaza ko ibimuvugwaho bihabanye n’ibyo yatangaje  ari ibihuha, ndetse ko akeneye ubufasha kugirango yishyure aya madeni yamubereye ikibazo cy'ingutu.

Kalisa Ernest wagize ikibazo cyo kunanirwa kwishyura amadeni yafashe mu bihe byahise, yatangaje ko ideni ryamaze kugabanuka ndetse ko bamwe bamaze kwishyurwa.

Mu kiganiro na InyaRwanda yatangaje ko  ku mwenda yari afite ungana na  7,400,000 Frw yakiriye ubufasha bungana na 4,894310 Frw ,akaba asigaje kwishyura umwenda angana na 2,501,690 Frw.

Samusure wamamaye muri filime zirimo Seburikoko n'izindi, yashimiye abamufashije.

Ku bantu bifuza gufasha Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure, banyuza ubufasha bwabo kuri Numero 0788358173 ibaruye kuri "Irankunda" uri mu Rwanda  ndetse na numero +258844256272 ibaruye kuri "Kalisa Ernest" akoresha mu Gihugu cya Mozambique.




Avuga ko yahunze igihugu kubera amadeni akerekeza i Maputo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND