Abakinnyi b'ikipe ya As Kigali banze gukora imyitozo mu gihe batarahabwa amafaranga y'ibirarane bafitiwe.
Kuri
uyu wa kane kuva ku isaha ya saa 08:00 am, kuri Kigali Pele Stadium hari
hateganyijwe imyitozo y'ikipe ya As Kigali isanzwe ari naho yakirira imikino
yayo. Amasaha y'imyotozo yageze ariko ku kibuga nta n'inyoni yahatambaga,
kugera ubwo Police FC nayo ihageze nk'ikipe yagombaga gukurikiraho mu gukora
imyitozo.
Abakinnyi
ba As Kigali banze gukora imyitozo bavuga ko batazigera bakora imyitozo cyangwa
ngo bakine umukino n'umwe, mu gihe batarahabwa ibirarane by'amafaranga yabo
baberewemo. Abakinnyi ba As Kigali barataka amafaranga y'amezi abiri babewemo,
bivuzeko kuva shampiyona yatangira aba bakinnyi nta mezi abiri barahembwa.
As
Kigali irimo uruhuri rw'ibibazo, dore ko n'uwari umutoza wa Casa Mbungo André
yaraye asezeye kuri iyi mirimo nabyo biturutse ku mikoro. Abakinnyi bahise
batumizwaho bajya mu nama yabereye muri sitade ahasanzwe habera ibiganiro
n'itangazamakuru.
Ubwo
twakoraga iyi nkuru inama yari itararangira, gusa aho irangirira turabamenyesha
imyanzuro yavuyemo.
TANGA IGITECYEREZO