Nyuma y’uko Bruce Melodie azamuye ibendera ry’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yataramanye n’umunyabigwi Shaggy banakoranye indirimbo, abayobozi batandukanye bashimye cyane uruhare rw’uyu muhanzi mu guteza intambwe ikomeye umuziki nyarwanda.
Guhera ku mugoroba wo
kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje
gucicikana amafoto y’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Bruce Melodie wakabije
inzozi agataramana n’umugabo ufite ibigwi bidasanzwe mu muziki, Shaggy uheruka
mu Rwanda mu myaka 15 ishize.
Icyakoze ku mitima ya
benshi yiganjemo iy’abayobozi bo mu nzego zitandukanye n'ibindi byamamare, ni ukubona Bruce
Melodie ajya guhurira na Shaggy ku rubyiniro maze agaserukana ibendera ry’u
Rwanda benshi bafashe nk’itafari rikomeye yashyize ku iterambere ry’umuziki
nyarwanda.
Umwe muri abo bayobozi
batashoboye guhisha ibyiyumviro byabo, ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Arthur Asiimwe wanyuze ku rubuga rwe rwa X ku butumwa bwa inyaRwanda.com, akandika ati: “Umuhungu wacu yazamuye idarapo.”
Undi ni umuyobozi mukuru mu bijyanye na Siporo wanabaye Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda kuva muri 2007 kugeza muri 2019, Bayingana Aimable wakuriye ingofero Bruce Melodie.
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, nawe yetewe ishema n'intambwe Bruce Melodie yateye. Yanditse kuri X ati "Umusore w'i Kanombe yazamuye ibendera ry'u Rwanda Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika".Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2016 nawe yishimiye cyane igikorwa Bruce Melodie yakoze.
Abinyujije kuri X yagize ati: "Ibyishimo ngira iyo mbona ibendera ry'u Rwanda hejuru, gukunda igihugu ntabwo ari ugushyigikira no kubahiriza gahunda za leta zatangijwe, harimo gukora umurimo ukawunoza neza, ndetse no guhagararira igihugu neza.
Bruce Melodie, uri umuhungu w'u Rwanda kandi byose uri kubikora neza. Turagushyigikiye cyane. Komeza uzamure ibendera ry'u Rwanda kure hashoboka."
Abanyarwanda muri
rusange bagaragaje ko bishimiye cyane iki gikorwa k’intashikirwa Bruce Melodie yakoreye i Texas ubwo yasanganiraga Shaggy ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo
bakoranye imaze iminsi ica ibintu hirya no hino ku isi, ‘When She is Around.’
Aba bahanzi bombi
bataramiye abasaga ibihumbi 14 mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Texas
cyafunguye ibindi bitandukanye, bizaba mu rwego rwo gufasha abatuye muri Amerika
no ku yindi migabane gusoza umwaka wa 2023 bari mu byishimo ari nako batangira
umwaka wa 2024.
Bruce Melodie yakabije inzozi maze aratwa amashimwe n'abanyarwanda
Miss Mutesi Jolly Bruce Melodie kugeza ibendera ry'u Rwanda kure hashoboka
Arthur Asiimwe umuyobozi wa RBA yagaragaje ko yatewe ishema n'igikorwa cy'ubutwari Bruce Melodie yakoze
Ibyishimo ni byose kuri Bruce Melodie wataramiye muri Amerika ku nshuro ya mbere
TANGA IGITECYEREZO