Si ibanga ko umunziki Nyarwanda umaze gutera imbere ugereranyije n'uko wahoze, gusa haracyarimo ibibazo bikomeye, nko kuba hakiri abahanzi bagorwa no kumenyekana, kurenza umuziki wabo imipaka no kubona abafana babashyigikira.
Nubwo umuziki nyarwanda umaze gutera imbere ugereranyije n’imyaka yashize, urugendo ruracyari rurerure kugirango ube wabyarira umusaruro abawukora.
Benshi mu bahanzi bahari nubwo hari abamaze kwamamara, haracyari undi mubare munini w'abarwana no kumenyekana hamwe no kurenza umuziki nyarwanda imipaka ndetse no kubona abafana mu ngeri zose dore ko bigoye ko umuhanzi yazamuka ntabafana.
Nyamara nubwo bimeze gutyo hari inama 10 umuhanzi yakurikiza bikamufasha kwamamara maze umuziki we ukagera kure ndetse agashyigikirwa n'abantu b'ingeri zose:
1.Kumenya icyo umuziki bivuze no guha agaciro ubuhanzi
Benshi binjira mu muziki batazi icyo bashaka cyangwa bakawujyamo bitewe n’uko babonye urubyiruko rugenzi rwabo rwaririmbye. Byakabaye byiza umuziki ukozwe n’umuntu wiyumvisemo impano ntihaboneke umubare munini w’abahanzi bahatiriza. Umuntu wese winjiye mu muziki azi icyo umuziki bivuga ni na we uwuha agaciro akawuhesha isura nziza mu bantu. Abajya mu muziki ntagahunda akenshi ni nabo bavangira bake beza bafite gahunda yo gutera imbere.
2.Kugira gahunda ihamye no kwirinda kujarajara
Ni byiza kugira gahunda mu buzima bwa buri munsi, bikaba akarusho umuhanzi agize gahunda mu buhanzi bwe akirinda kujarajara. Niba uri umuhanzi wazamukiye muri Label runaka, guma hamwe label ikurere na we uzamure bagenzi bawe umunsi wiyumvisemo ubushobozi. Niba kandi uri umuhanzi ukunzwe n’imbaga y’abafana kubera uburyo uririmba indirimbo zihimbaza Imana, byaba byiza ugumye muri iyo nzira kuko akenshi usanga iyo umuhanzi ahinduye akajya mu ndirimbo zisanzwe aba yiyongereye umubare w’abamwanga kandi bitari bikwiye.
3.Kumenya kubana n’abahanzi bagenzi bawe n’abafana muri rusange
Ubufatanye, kubahana hagati y’abahanzi bigira akamaro gakomeye cyane. Umuhanzi ukiri hasi akubaha umukuru ndetse n’umukuru agafata akaboko umuhanzi muto bityo bose bakazamurana. Ibi byongerera ingufu umuhanzi wese.
Abahanzi kandi bakwiriye kumenya kubana n’abafana babo kugira ngo gukundwa kwabo bibe iby’igihe kirekire kuko abafana aribo babigiramo uruhare rukomeye. Nubereka urukundo nabo bazaruguhundagazaho.
4.Kwirinda kwibagirwa aho waturutse
Ni byiza gukora umuziki ariko ukazirikana abo mwabanye utaraba icyamamare kuko akenshi nibo bagufasha mu buhanzi no kugukundisha abandi kuko baba bazi uwo uri we neza. Si byiza kwamamara ugahindura inshuti abo wasangiraga nabo utaramenyekana ukabibagirwa. Aba nibo bafata iya mbere mu kukwangisha abafana.
5.Kwirinda kwiyumvamo ko wamamaye cyangwa uri umuhanzi ukomeye
Ikinyamakuru Times Magazine kivuga ko umuntu wese wiyumvisemo ko ari umuntu ukomeye byose aba abyishe. Ntabwo wongera kugira ingufu zo gukora cyane ngo urenge ku rwego uriho. Byaba byiza buri munsi ukoze uharanira kurenga urwego uriho uwo munsi ndetse ukiha intego ifatika ugaharanira no kuyigeraho.
6.Gukora indirimbo wayitekerejeho kandi wabanje kuyikorera ubugororangingo
Ibi bizakurinda gukora za ndirimbo ziteza ibibazo mu bantu cyangwa itazakundwa. Nukora indirimbo watekereje amagambo ayigize, ukayakorera ubugororangingo ukareba akamaro iyo ndirimbo izagirira abazayumva. Ibi kandi bizakurinda gusohora indirimbo mu kavuyo. Erega gukora cyane si ugukora indirimbo buri munsi.
Ibi kandi binajyana no kwita ku mu 'Producer' uzagukorera amajwi y'indirimbo yawe ndetse no gukora amashusho meza ari ku rwego rwo kuba yakwerekanywa kuri televiziyo mpuzamahanga.
7.Ubwirasi no kutubaha abo wasanze mu muziki
Iyo wirata kuri bagenzi bawe ukumva ko umuziki bakora ntacyo umaze burya na we uba wisenya mu buryo utazi. Iyo wubashye ibyo abandi bakoze nabo barakubaha. Kwirata cyangwa kwishongora ku bafana bawe nabyo biguhesha amanota mabi no kukwicira izina. Kubaha abo wasanze mu muziki birafasha kuko baguha ibitekerezo bakakwereka inzira wanyuramo ngo ugere ku rwego rwabo cyangwa unabarengeho.
8.Kwiha intego
Ni byiza kwiha imihigo ndetse ugaharanira kuzayihigura. Iyo ukoze udafite intego usanga warapfushije ubusa igihe n’umusaruro ukagabanuka. Tangira umwaka uvuga uti ndashaka gukora indirimbo ebyiri uyu mwaka byibuze imwe ikazakinwa kuri MTV, BET,Trace n'izindi…kubera ubuhanzi n’udushya uzazishyiramo. Ihe intego uvuge uti ndashaka kuzitabira iserukiramuco rya muzika rimwe byibuze buri mwaka. Ihe intego uvuge uti nyuma y’imyaka 5 nzubaka studio yanjye, uvuge uti nyuma y’imyaka 3 ndashaka kuzahatana mu bihembo bikomeye. Ni ikosa rikomeye kwiyumvamo ko ibintu bitashoboka.
9.Kugira gahunda muri wowe
Aka ni akageso gakunda kugaragara mu bahanzi cyane cyane ab’iki gihe aho usanga bica gahunda za bagenzi babo mu buryo budasobanutse . Burya umuntu ukorera kuri gahunda n’ibintu bye bijya mu buryo adakoresheje ingufu nyinshi.
10.Kurangwa n’ikinyabupfura no kubaha abafana bawe
Buri muhanzi wese yubahirije iki kintu umuziki wabo watera imbere. Ukambara neza abakubona bakakwishimira, ukagira imvugo nziza urubyiruko rukifuza kwigana kuvuga nkawe, ukamenya gusubiza itangazamakuru neza, ukagaragaza uburere wahawe n’ababyeyi ndetse na we ubwawe bikagutera ishema.
TANGA IGITECYEREZO