RFL
Kigali

VAR itavugwaho rumwe igiye kongererwa inshingano

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/11/2023 11:30
0


Ikoranabuhanga ryifashisha amashusho “Video Assistant Referee, VAR” rigafafasha abasifuzi mu mukino rigiye kongererwa inshingano nubwo ritavugwaho rumwe.



Kuva uyu mwaka w'imikino watangira hari amakipe yo mu gihugu cy'u Bwongereza amaze gutakaza amanota kubera VAR. 

Aho harimo ikipe ya Liverpool ubwo yatsindwaga na Tottenham Hotspur ibitego 2-1 ,hari igitego cyayo cyari gitsinzwe na Luis Díaz maze iri koranabuhanga ricyanga rivuga ko habayeho kurarira ariko nyuma y'umukino Ishyirahamwe ry'Abasifuzi mu Bwongereza bisegura kuri iyi kipe bavuga ko cyari igitego ahubwo aribo bakoze ikosa.

Nubwo benshi batishimira VAR bitewe n'aya makosa ijya ikora ariko igiye kongererwa inshingano. Ubundi isanzwe ifite akazi ko kugenzura niba igitego aricyo nta rindi kosa ryabanje kubaho mbere y'uko gitsindwa, kugenzura niba umuntu akwiye ikarita y'umutuku ndetse no kureba niba hakwiriye gutangwa penaliti.

Kuri ubu igiye guhabwa inshingano zo kujya igenzura niba hakwiriye gutangwa ikarita ya kabiri y'umuhondo ku mukinnyi umwe, kugenzura niba koroneri ariyo ndetse na kufura.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri aribwo akanama gashinzwe gushyiraho amategeko mu impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (IFAB) aribwo baterana bakiga kuri iki cyemezo ubundi VAR igahita ihabwa n'izo nshingano.

Usibye kuba VAR ijya ituma amakipe abura amanota ahubwo inatinza umukino cyane,mu mukino Chelsea yatsinzemo Tottenham Hotspur ibitego 4-1 yatindijeho iminota 21 bitewe nuko hari ibitego 5 yanze muri uyu mukino ndetse hakaba harabonetsemo amakarita 2 atukura.

VAR igiye kongererwa inshingano nubwo itavugwaho rumwe 

Ku mukino wa Liverpool na Tottenham Hotspur,VAR yerekanye ko Luis Díaz yatsinze igitego yaraririye kandi ataribyo nyuma ishyirahamwe ry'abasifuzi riza gusaba imbababazi 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND