Abagize umuryango w'umufana wa Taylor Swift uherutse kwitaba Imana mu gitaramo cyabereye i Rio, bagaragaye bitabiriye igitaramo cya gatatu cy'uyu muhanzi kiri mu bigize 'Eras Tour' yakoreye i São Paolo.
Umuryango wa Ana Clara Benevides, umukobwa ukiri muto wapfiriye mu gitaramo cya Taylor Swift cyo ku ya 17 Ugushyingo cyabereye i Rio de Janeiro, wagaragaye witabiriye igitaramo cya nyuma cy'uyu muhanzikazi cyabereye i São Paulo, muri Brazil.
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, umuryango w'uyu mufana akaba n'umunyeshuri witabye Imana, wagaragaye mu myanya ya VIP muri stade ya Allianz Parque, bose bambaye imipira y'amaboko magufi ariho ifoto y'uyu mukobwa.
Ntibyabashije gusobanurwa neza niba uyu muryango wa Benevides wari watumiwe na Taylor Swift.
Ana Clara Benevides yafashwe n’uburwayi mu ntangiriro y’igitaramo ubwo Taylor Swift yari ari kuririmba ‘Cruel Summer’ imaze imyaka ine isohotse.
Uyu mukobwa yari yicaye mu myanya y’imbere yabanje kurwana n’umutima nk’iminota 40 kubera kubura umwuka. Byageze aho ananirwa yitura hasi bamujyana kwa muganga ari naho yaguye.
Igitaramo Taylor Swift yakoreye i Rio De Jeneiro ku itariki 17 Ugushyingo 2023 cyasize inkuru mbi y’umukobwa w’imyaka 23 wabuze umwuka kubera ubushyuhe buri ku rwego rwo hejuru.
Nubwo nta byinshi uyu muhanzi yigeze atangaza ku rupfu rw'uyu mwana w'umukobwa, abafana baketse ko indirimbo "Bigger Than the Whole Sky" yaririmbye mu gitaramo yakoze ku ya 19 Ugushyingo, yayiririmbye mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Nyuma y'urupfu rw'uyu mukobwa, Se umubyara yavuze ko nta magambo yasobanura agahinda yagize ko kubona umwana we yaravuye mu rugo agiye guharanira kugera ku nzozi ze bikarangira agarutse ari umurambo.
Yagize ati: “Nabuze umukobwa wanjye w'ikinege, umukobwa wahoraga wishimye kandi uzi ubwenge. Yendaga gusoza Kaminuza mu bijyanye n'Imitekerereze ya muntu muri Mata umwaka utaha."
Mu gihe kitarenze amasaha 24 Benevides yitabye Imana, Taylor Swift yahise atangaza ko igitaramo cye cyagombaga kuba ku munsi ukurikiyeho cyasubitswe kubera ikibazo cy'ubushyuhe bukabije.
Umuryango w'umufana wa Taylor Swift uherutse kwitaba Imana witabiriye igitaramo cye
Benevides yitabye Imana ku myaka 23 y'amavuko, ananiwe guhumeka kubera ubushyuhe bwinshi
Yitabye Imana ari hafi gusoza kaminuza
TANGA IGITECYEREZO