RFL
Kigali

Korali Gosheni yateguye igiterane cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 25

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/11/2023 8:17
0


Korali Gosheni yo muri ADEPR SEGEEM muri Paruwase ya Gatenga, yateguye igiterane cy’ivugabutumwa kidasaba kwishyura kugira ngo witabire.



Korali ya Gosheni igizwe n’abaririmbyi 128. Yatangiye mu 1998 bavuye muri korali y’abana. Kuva icyo gihe kugeza ubu bamaze imyaka 25 bakaba bamwe muri bo barabaye abagabo abandi bakaba abagore. 

Mu kiganiro kigufi ubuyobozi bw’iyi korali babwiye InyaRwanda ko ubuzima bwahindutse kandi bakoze ivuga butumwa kuko ari wo muhamagaro wabo. Bavuga ko mu ntangiriro byari bigoye kuko bamwe muri bo bari abanyeshuri abandi nta kazi bari bafite.

Muri iyi myaka yose bakoze album imwe nyuma baza guhura n’ibizazane basa nk’ababaye bacogoye. Ubu bari gusohora indirimbo zizaba ziri ku muzingo bari gutegura. Korali yaje kwinjirwamo n’amakimbirane yamaze imyaka 8 badacana uwaka hagati y’abaririmbyi.

Byakemuwe n’itorero kuko bo byari byarabananiye. Bati: ”Nta muririmbyi wafatanye mu mashati n’undi ariko ntabwo twakoraga umurimo w’Imana nk'uko twabihamagariwe”. 

Album ya mbere yariho indirimbo 10 ariko iyo bari gutegura izasohoka muri Gashyantare ya 2024.

Ibirori byatangiye ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 26 Ugushyingo 2023 kuri Paruwasi ya ADEPR Gatenga.





REBA INDIRIMBO NSHYA YA CHORALE GOSHEN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND