RFL
Kigali

Rihanna yavuze ku cyaha cyo kurasa umuntu umugabo we ashinjwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/11/2023 10:41
0


Mu gihe habura igihe gito ngo umuraperi A$AP Rocky, atangire iburana mu rubanza aregwamo kurasa umuntu, umukunzi we Rihanna yamaze gutangaza ko adahangayikishijwe n'ibyo A$AP aregwa kuko atari ukuri ndetse ko yizeye ko azabona ubutabera.



Ku wa Mbere, umucamanza M.L. Villar yemeje ko Rakim Athelaston Mayers wamamaye nka A$AP Rocky agomba kuburana kubera icyaha cyo kurasa yakoreye i Los Angeles. Uyu muraperi yashinjwaga kuba yararashe  uwahoze ari inshuti ye imbere ya Hotel W. i Hollywood ku ya 6 Ugushyingo 2021.

Rocky yahakanye ibyaha bibiri aregwa byo gutunga uyu muntu imbunda yo mu bwoko bwa 'Semiautomatic'.

A$AP Rocky, umukunzi wa Rihanna arashinjwa kurasa umuntu

Mu gihe ibinyamakuru bitandukanye bikomeje gukora inkuru zigaruka kuri iki kirego byumwihariko zikibanda ku kuba biri guha isura mbi umuhanzikazi Rihanna, ari nako ku mbuga nkoranyambaga benshi bibaza uko Rihanna azabyitwaramo igihe umukunzi we A$AP Rocky ahamwe n'iki cyaha cyo kurasa umuntu dore ko yanasabiwe gufungwa imyaka 9.

Rihanna yavuze ko adahangayikishwije n'ibishinjwa umukunzi we

Kuri ubu Rihanna yerekanye ko ashyigikiye umukunzi we Rocky ndetse ko atitaye ku biri kuvugwa kuri Couple yabo. Mu kiganiro gito yagiranye na Entertainment Tonight Canada, yagize icyo abitangazaho.Ati: ''Ntabwo bimpangayikishije kuko mu mashusho umuntu ugaragara warashe si Rocky ahubwo ni uwo basa. Ubu icyo twitayeho ni uko Rocky ahabwa ubutabera kandi ndizera ko azabuhabwa kuko arengana''.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ibishinjwa umukunzi we atari ukuri ndetse ko yizeye ko azahabwa ubutabera

Rihanna w'imyaka 35 yakomeje agira ati: ''Ntabwo ibyo ashinjwa yabikoze. Siko kuri kandi abantu nabo bazabibona. Sinavuga ko ibiri kutuvugwaho ntabibona ariko ntabwo tubiha agaciro. Icyo twitayeho ni abana bacu ni uko batagirwaho ingaruka n'ibiri kuba''.

Yahishuye kandi ko badaha agaciro ibibavugwaho

Uyu muhanzikazi w'icyamamare werekanye ko adatewe impungenge no kuba umukunzi we A$AP Rocky ari gushinjwa kurasa no gukomeretsa umuntu, abivuze mu gihe muri Mutarama ya 2024 ariho hazatangira ku mugaragaro uru rubanza umukunzi we aregwamo. Ni mu gihe kandi ubushinjacyaha bwasabiye uyu mukunzi wa Rihanna ko yafungwa imyaka 9 ahamwe n'icyaha.

A$AP Rocky wasabiwe gufungwa imyaka 9, amaze kubyarana na Rihanna abahungu babiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND