Kigali

Yanze gusaza! Byinshi utamenye ku buzima bwa Zari Hassan w'ikimero kirangaza benshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/11/2023 15:55
0


Menya byinshi ku buzima bw'umunyamideli akaba n'umushabitsi, Zari Hassan, w'imyaka 43 ukigaragara nk'inkumi ndetse akaba azwiho kuba yaravuze ko adakozwa ibyo gusaza kuko imyaka ari imibare gusa, itazigera imubuza gukora ibyo ashaka.



Benshi bamenye cyane Zari Hassan uzwi nka 'The Boss Lady' ubwo yaragikundana n'icyamamare Diamond Platnumz banabyaranye abana babiri. Uyu mugore w'umuherwe uziho gukunda kurya ubuzima n'abasore arusha imyaka, aherutse guca ibintu ubwo yarushingaga na Shakib Lutaaya bari bamaranye igihe mu rukundo.

Ubwo Zari Hassan w'imyaka 43 yabazwaga impamvu arushinze n'umusore arusha imyaka 13, ndetse akaba anengwa ko agaragaza imyitwarire idahwitse kandi akuze cyane yagakwiye kuba atabikora, yasubije ati: ''Njyewe sinjya nemeranya nabavuga ko nashaje nkwiye kureka zimwe mu ngeso zanjye. Imyaka ni imibare, ntabwo izigera imbuza gukora ibyo nshaka ngo nuko nshaje. Gusaza simbyemera ko byatuma umuntu ahindura ubuzima bwe ngo abusanishe n'imyaka ye''.

Zari Hassan ukomeje kuvugwaho kwitwara binyuranyije n'imyaka ye, ntakozwa ibyo gusaza

Ariko se ubusanzwe Zari Hassan ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, akaba no mu banyamideli batunze agatubutse muri Afurika ni muntu ki?

Zari Hassan akomoka mu gihugu cya Uganda akaba ariho yavukiye ku itariki 23/09/1980 akaba yaravukiye mu gace kitwa Jinja. Ababyeyi be bakaba baramwise Zarinah Hassan. Yavukiye mu muryango w’abana 2 nawe wa gatatu, abavandimwe be bitwa Zuleha Hassan na Zara Hassan. Zari Hassan ku ruhande rwa Se akaba afite Sekuru w’umuhinde naho Nyirakuru akaba Umurundikazi gusa ku ruhande rwa nyina wamwibarutse nyirakuru ni Umugandekazi.

*Amashuri Zari Hassan yize

 Zari akiri muto yize amashuri abanza mu gace yavukiyemo ahitwa Jinja Primary School akirangiza aho yahise ajya kwiga amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwa Jinja Girl’s High School ariho yarangirije maze ahita ajya kwiga kaminuza mu Bwongereza mu mujyi wa London.

*Benshi ntibaziko Zari yabayeho umuhanzikazi! 

Zari yigeze kubaho umuhanzikazi

Zari ubwo yararangije kwiga kaminuza muri London mu mwaka wa 2000 yagarutse iwabo muri Uganda gusa ntiyahatinze yahise ajya kuba muri Africa y’epfo aho yari asanze umukunzi we wumuherwe Ivan Ssemwanga. Mu mwaka wa 2007 Zari Hassan yasohoye indirimbo yise ‘Oliwange’ ariyo yatumye ahita amenyekana.

Icyo gihe mu buhanzi akaba yarakoreshaga izina rya Zari The Boss Lady. Iyi ndirimbo Oliwange yarakunzwe cyane ndetse iza kumuhesha umwanya mu marushanwa yitwa The Channel O Awards yabereye muri Africa y’Epfo maze indirimbo ye ihita itwara igikombe cy’amashusho meza y’umwaka. 

*Abagabo Zari Hassan yakundanye nabo

1. Ivan Ssemwanga:2001-2013 

Guhera muri 2001 Zari yakundanye n’umugabo w’umuherwe ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Ivan Ssemwanga. Aba bombi barakundanye bikomeye ndetse baza no gukora ubukwe muri 2011. Aba bombi banabyaranye abana 3 barimo uwitwa Pinto na Quincy hamwe na Didy. 

Zari arikumwe n'umugabo we wa mbere Ivan Ssemwanga bivugwa ko ariwe yakuyeho ubukire

Umubano wa Zari na Ivan Ssemwanga wakomeje gukomera kugeza mu mu mpera z’umwaka wa 2012 ubwo Zari Hassan yavugaga ko Ivan yaba yaramukubise ndetse amurega mu nkiko anamwaka gatanya. Ibi Ivan yarabihakanye gusa mu mwaka wa 2013 aba bombi nibwo bahanye gatanya imbere y’amategeko urukundo rwabo rurangirira aho. Mu mwaka wa 2017 uyu muherwe Ivan Ssemwanga yitabye Imana.  

2. Diamond Platnumz: 2014-2018 

Mu mwaka wa 2014 nibwo Zari yatangiye gukundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Urukundo rwabo rwaravuzwe mu bitangazamakuru byo hirya no hino muri Africa, amafoto yabo bari mu munyenga w’urukundo nayo niko yagendaga akwirakwira hose. 

Zari Hassan yakanyujijeho na Diamond Platnumz biratinda

Diamond Platnumz nawe ntiyigeze asiba kwerekana urukundo afitiye Zari Hassan umurusha imyaka 9, yaba ari mu ndirimbo yasohoraga cyangwa mu magambo yamubwiraga asize umunyu ku mbuga nkoranyambaga. Zari nawe byari uko wasangaga akunze gutera imitoma uyu muhanzi ku mugaragaro. 

Mu mwaka wa 2015 ku itariki 6 z’ukwezi kwa 8 Zari na Diamond bibarutse umwana w’umukobwa witwa Latifah Dangote. Mu mwaka wa 2016 ku itariki 6 z’ukwezi kwa 9 bongeye kwibaruka umwana w’umuhungu bamwita Prince Nillan. Nyuma gato hatangiye kujya havugwa ko umubano w'aba bombi utameze neza biturutse ku kuba Diamond Platnumz aca inyuma Zari The Boss Lady. N'ubwo ibi bihuha byariho ntibyabujije aba bombi gukomeza gukundana. 

Zari Hassan afitanye abana babiri na Diamond Platnumz

Ku itari 14/02/2018 ku munsi mukuru w’abakundana nibwo Zari Hassan yatangaje ko yatandukanye na Diamond Platnumz.mu magambo yakoresheje ku rukuta rwe rwa Instagram Zari yavuze ko yari arambiwe Diamond wahoraga amuca inyuma bihoraho dore ko yari amaze gutera inda Hamisa Mobetto. Urukundo rwa Zari na Diamond rwavuzwe cyane ndetse rukanatungura benshi rwarangiriye aho binateza intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga hagati yaba bombi.

3. King Bae: 2019-2020 

Zari Hassan muri 2019 yakundanye n’umusore ukomoka muri Africa y’Epfo witwa King Bae gusa uyu musore ntabwo azwiho ibintu byinshi kuko ntakoresha imbuga nkoranyambaga.kuva Zari yakundana nuyu musore wasangaga akunda kumupositinga gusa ntashyireho amazina ye nyakuri ahubwo agandikaho King Bae. 

Zari arikumwe na King Bae wahoze ari umukunzi we

Zari Hassan yakomeje kugira ibanga uyu musore avuga ko uyu mukunzi we adakunda ko ubuzima bwe bwite bujya kumugaragaro.urukundo rwaba bombi rwamaze igihe gito dore ko mu mwaka wa 2020 uri mu mpera aribwo Zari yatangaje ko batandukanye. Kugeza ubu Zari Hassan ntawundi musore aravuga ko ari mu rukundo nawe.

4. Shakib Lutayaa baherutse ku rushinga

Muri Mata ya 2022 nibwo Zari Hassan yerekanye umukunzi we mushya witwa Shakib 'Cham' Lutaaya. Urukundo rwaba bombi rwavugisheje benshi bitewe n'ikinyuranyo cy'imyaka yabo, dore ko Zari amurusha imyaka 13 yose. Gukundana kwabo kwavuzeho ko kutazaramba kuko Shakib yashinjwaga kwishakira ifaranga kuri Zari nyuma akazamuta.

Zari arikumwe n'umugabo we mushya Shakib Lutaaya

Nyamara ibyabo byarakomeje ndetse bakomeza guhamya urwo bakundana kugeza ku itariki 03 z'Ukwakira uyu mwaka ubwo barushingaga maze bagasezerana kubana ubuziraherezo.

Ubu Zari Hassan yibera muri Africa y’Epfo aho akurikirana business ze zirimo amazu y’icumbi y’ibigo bya mashuri yubatse abamo abanyeshuri, bivugwa ko uyu mugore kandi afite umutungo ungana na miliyoni 8 z'Amadolari.

Zari arusha imyaka 13 Shakib baherutse kurushinga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND