Umuryango Sharom Family Organization ufasha abarwayi barwariye mu rugo no kwa muganga wabonye kugira neza kw’Imana mu gitaramo bakoze kikababera nk’urwibutso
Ku Cyumweru tariki
12 Ugushyingo 2023, Umuryango Shalom Family Organization wakoze igitaramo
cya kabiri gisoza umwaka bise "Andi Mahirwe Concert Season 2”
hagamijwe gutambutsa amashimwe bashima Imana yabanye nabo.
Iki gitaramo cyabereye kuri Eglise Apostolique Kabeza, cyitabirwa n’abantu batandukanye bari baje gushyigikira Shalom Family Organization, hatambutswa ubuhamya, ijambo rikiza riturutse ku Mana n’ibindi.
Pastor Leah Umushunba w'Itorero rya Eglise Apostorique Kabeza yashimye Imana yabashoboje
Mu kinaniro n’umuyobozi Mukuru wa SHFO, Muvunyi
Bihozagara Jaques, yatangaje ko igitaramo cyateguwe mu buryo bugoye, kuko
bageragejwe na Satani mu nzira zitandukanye, gusa Imana ikigaragaza kikarangira
amahoro.
Ati “ Kuba iki gitaramo kibaye ni imbaraga z’Imana
kuko cyagize ibisitaza byinshi gusa Imana irigaragaza”.
Muvunyi yasoje ashimira Pastor Leah wamugiriye icyizere akamuha aho gukorera, ndetse avuga ko yamubereye umubyeyi.
Yakomeje
gushimira abanyamuryango ba Sharom Family Organization ndetse n’abafatanyabikorwa
babo ku bwo kumuba hafi mu buryo bw’ ubujyanama n’ibindi bifatika.
Justine Musabyeyezu wakunzwe muri filime " Impanga Series" niwe wayoboye igitaramo
Igitaramo kiswe " Andi mahirwe" cyabereyemo guhimbaza Imana no kumva ijambo ryayo
Umuryango SHFO washimye Imana yabigaragarije mu bihe byose batambutse
Sharom Family Organization ni umuryago ufasha abarwayi barwariye kwa muganga no mu rugo, ukavugira abagore n'abana byumwihariko abafite ubumuga.
TANGA IGITECYEREZO