Kigali

Amavubi: Itumanaho ry’umutoza mukuru n’abungiriza be rishobora kuba riri gucika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/11/2023 10:18
0


Itumanaho hagati y'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'abungiriza be, rishobora kuba ritari kugenda neza, bishoboka kuzaba bibi mu minsi iri imbere.



Torsten Frank Spittler uherutse guhabwa ikipe y'igihugu Amavubi, yaraye atoje umukino we wa mbere nk'umutoza mukuru, mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, u Rwanda rwanganyijemo na Zimbabwe ubusa ku busa. Nubwo Torsten Frank Spittler ari umutoza mukuru, ariko ibyemezo byinshi by'ikipe y'igihugu kuva yahamagarwa kugera nijoro umukino urangiye, byakunze gufatwa n'abatoza bungirije, aribo Rwasamanzi Yves ndetse na Jimmy Mulisa.

Torsten Frank Spittler, yemejwe nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi hasigaye ibyumweru 2 gusa ngo bakine na Zimbabwe. Nyuma y'iminsi mike uyu mutoza yaje gushyira hanze urutonde rw'abakinnyi 30 bagombaga gutangira umwiherero ariko biza kugaragara ko uru rutonde atariwe waruhamagaye.

Mu bakinnyi 11 u Rwanda rwabanje mu kibuga, 3 nibo bakina mu Rwanda 

Mu kiganiro n'itangazamakuru kibanziriza umukino, umutoza Torsten Frank Spittler yatangaje ko abakinnyi bahamagawe atabazi yewe atazi n'imyanya bakinaho. Yagize Ati" nNtabwo nahita nkubwira ngo abakinnyi bari gukina uku bameze uku, kuko nibwo nkihura nabo. Abenshi ubu ndikurwana no kubafata amazina kuko sinzi n'uko bitwa."

Mu bakinnyi 30 bari bahamagawe umutoza akibabona imyitozo itangiye, hari abo atashimye ndetse akajya abaza abatoza bungirije niba nta bandi bahari. Aha twavuga nka Mugisha Bonheur byabaye ngombwa ko ahamagarwa nyuma, ukibaza icyari cyabaye kugira ngo ntiyitabazwe.

Mu myitozo hari abakinnyi bashyizwe ku myanya basanzwe badakinaho kandi bikozwe n'abatoza bungirije, byatumye umutoza mukuru uko abonye umukinnyi ariko agumana ishusho ye. Urwo rugendo rwarakomeje kugera kuri uyu wa Gatatu ku munsi w'umukino naho haje kugaragara kunyuranamo hagati y'umutoza mukuru ndetse n'abungiriza.

Umutoza w'ikipe y'igihugu, yemeza ko mu bakinnyi bavuye hanze harimo abakuze mu mutwe kandi bazamufasha 

Abakinnyi babanje mu kibuga, twavuga ko abanyarwanda n'ubwo nta cyizere baba bafitiye ikipe y'igihugu ariko bari banyuzwe n'abakinnyi bakoreshejwe.

Mu gice cya kabiri, nibwo ibintu byatangiye kwivanga Amavubi atangiye gusimbuza. Byiringiro Lague yaje gusimburwa na Gitego Arthur abantu batangira kwibaza impamvu yabyo birabacanga.

Gitego ni Rutahizamu wa Marine FC ukina nka nimero 9 ndetse muri uyu mwaka w'imikino akaba afite ibitego 2. Uyu musore twese twakemeranya ko umutoza mukuru atari amuzi, usibye Rwasamanzi Yves, usanzwe amatoza mu ikipe ya Marine FC.

Icyo umuntu yakibaza, ni ukuntu umutoza Rwasamanzi Yves yakinishije Gitego Arthur ku mpande, kandi no muri Marine FC ubwo iryo kosa atarikora kuko abizi neza ko ari nimero 9.

Gitego ntabwo ajya akina ari rutahizamu wenyine. Rwasamanzi Yves nano arabizi ko Gitego Arthur nk'umwana yitoreza, atajya akina imbere ari rutahizamu umwe kuko niyo abashije kujya mu kibuga aba afite undi mukinnyi uba amuri hafi.

Gitego Arthur inshuro ya mbere yari ahamagawe mu mavubi, yahise akina umukino we wa mbere 

Sahabo Hakim wari wakinnye umupira mwiza, yaje kuva mu kibuga imburagihe, asimburwa na Muhire Kevin. Sahabo yari yamaze kwemeza ko ari umukinnyi uri gufata cyane ndetse na Zimbabwe yari yatangiye kumugendera gake. Ubwo yavaga mu kibuga uyu musore yasohotse atishimye ndetse agaragara nk'umukinnyi wari ugifite byinshi byo gutanga.

Tugendeye kuri Sahabo na Muhire Kevin, ntabwo Muhire Kevin yari afite ubushobozi bwo gukina ibintu bisumbye ibya Sahabo, ariko Jimmy Mulisa na Rwasamanzi Yves bahisemo kubikora uko umutoza arebera dore ko n'uwo  Muhire Kevin atazi uko akina.

Sahabo yavuye mu kibuga abafana barababara cyane bavuga ko ariwe mukinnyi bari bacungiyeho

Nyuma y'uyu mukino, umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yatangaje ko anyuzwe n'uko abakinnyi bitwaye. Yagize Ati" Mbere na mbere nishimiye uko abakinnyi bitwaye. Turi mu bihe bigoye, ngira ngo murabizi ko aribwo nkifata ikipe abakinnyi benshi simbazi, ariko natangiye kubamenya twakizerako ku mukino wa Afurika y'Epfo bizaba byatangiye kujya ku murongo.     

Tariki 21 Ugushyingo 2023, u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo mu mukino uzabera nabwo kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye. Twavuga ko mu kindi cyumweru cy'imyitozo, umutoza Torsten Frank Spittler azaba amaze kumenya imikinire ya buri mukinnyi tugatangira kubona ibyemezo bye bwite ndetse n'ubuhanga bwe bwo gusoma umukino, bukunganirwa n'abatoza bungirije. 

Frank yungirijwe na Jimmy Mulisa na Rwasamanzi, gusa bamwe mu bakinnyi bavuga  ko aba batoza bo mu Rwanda bavangira umutoza mukuru 

Sahabo ntabwo yanyuzwe n'imisimburize 

Muhire Kevin na Sibomana Patrick bitegura kujya mu kibuga 

Byiringiro Lague yakinnye iminota 45 asimburwa na Gitego 

Mugisha wahamagawe mu nyongera, yabanje mu kibuga akina igice cya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND