Kigali

Harry Kane yavuze imyato Burna Boy

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:16/11/2023 8:33
0


Rutahizamu wa Bayern Munich yatangaje ko ari umufana ukomeye wa Burna Boy cyane ko muri iyi minsi ari gufashwa n'indirimbo Big 7 uyu muhanzi aherutse gushyira hanze.



Rutahizamu w'ikipe y'u Bwongereza kuri ubu akaba akina mu ikipe ya Bayern Munich nyuma yo kuva mu ikipe ya Tottenham Hotspur F.C. yari amazemo igihe kirekire akinira ndetse akaba ari muri ba rutahizamu bafite ibitego byinshi mu Bwongereza, yavuze imyato Burna Boy uhagaze neza muri iyi minsi.

Ubwo Harry Kane yari mu kiganiro na ESPN UK, yabajijwe ku ndirimbo arimo akunda kumva muri iyi minsi hanyuma ahita avuga ko arimo gukunda kumva indirimbo Big 7 ya Burna Boy icyiyongereyeho kandi ngo  niwe muhanzi umunyura cyane.

Harry Kane yagize ati "Urabizi ni Big 7 ya Burna Boy. Mvugishije ukuri nkunda cyane Burna Boy. Niwe uhora andi mu mutwe."

Indirimbo Big 7 ya Burna Boy yasohotse kuri album yiswe "I Told Them"  aherutse gushyira hanze ikaba ari n'imwe muri album zihatanye mu bihembo byinshi hirya no hino ku Isi. Iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n'abantu 14,000,000.

Kugira ngo Harry Kane usanzwe atunzwe no gukina amenye Burna Boy ndetse anamukunde, ni ibikorwa bya Burna Boy byivugira iteka ryose haba ibyo yakoreye mu Bwongereza kwa Harry Kane cyangwa se ibindi yakoze hirya no hino ku Isi harimo kuririmba ku mukino wa Final ya Champions League iheruka Manchester City yegukanye.


Harry Kane yamenyekanye cyane mu ikipe ya Tottenham Fc yo mu Bwongereza.


Magingo aya, Harry Kane akina mu ikipe ya Bayern Munich.


Harry Kane yatangaje ko ari gukunda indirimbo Big 7 ya Burna Boy.


Burna Boy akomeje kwiyongerera igikundiro hirya no hino ku isi.

">REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO BIG 7
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND