Umugabo utuye mu karere ka Nyamagabe, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho gusambanya abana yibyariye bafite imyaka itatu n'ufite imyaka itanu
Kuwa mbere Tariki ya 13/11/2023, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumubuye rwa Nyamagabe, bwaregeye urukiko umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana be babiri bafite imyaka itatu n’imyaka itanu
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyabaye tariki ya 17/10/2022, mu Mudugudu wa MASHYA, Akagali ka GIHETA mu Murenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru. Umugore w’uyu mugabo yari yaragiye mu ruzinduko mu Karere ka Huye , umwana we w’umuhungu yaje kumuhamagara atiye telefone y’umujyanama w’ubuzima , umwana asaba mama we ko yataha kuko abana bagiye gupfa kandi amubwira ko ibyo arimo bitaruta abana, aho umubyeyi atahiye akihagera yamaze iminsi ibiri , akabona mu gitsina cy’umwana havamo ibintu bimeze nk’amashyira , nawe aramwoza umwana akamubwira ko atonekara mu gitsina cye , hanyuma amubaza icyo yabaye aramubwira ko ari papa we washyize urutoki mu gitsina cye , ubwo yahamagaye mukuru we ufite imyaka 5 amubaza impamvu murumuna we arimo gutaka avuga ko papa we yamushyize urutoki mu gapipi , avuga ko nawe papa we yaje amusanga mu buriri bwe hanyuma amuryama hejuru.
Umugore avuga kandi ko umugabo we yigize kumuhamagara yasinze ,amuha umwana w’imyaka 5 yanga kuvuga nibwo yamubazaga impamvu amuha abana mu masaha ya saa kumi zo mu rukerera ubwo umugabo we yamusubije ko amukangura kuko ariwe mugore asigaranye.
Iki cyaha cyo gusambanya umwana kikaba gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N⁰69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N⁰68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Ivomo : NPPA
TANGA IGITECYEREZO