RURA
Kigali

Sir Bobby Charlton yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/11/2023 9:41
0


Nyakwigendera Sir Bobby Charlton wabaye umukinnyi ukomeye muri Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, kuri uyu wa mbere yashyinguwe mu cyubahiro, ababanye nawe bagaruka ku butwari bwamuranze ubwo yari akiriho.



Sir Bobby Charlton yitabye Imana ku wa 21 Ukwakira 2023 afite imyaka 86 y'amavuko, azize indwara y’ubwonko. Kuri uyu wa Mbere, tariki 13 Ugushyingo 2023, ni bwo yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango wabereye muri Katederali ya Manchester.

Umuhango wo gushyingura Sir Bobby Charlton, witabiriwe n’abantu benshi cyane barenga ibihumbi 10, biganjemo abafite aho bahuriye na Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye nka Prince William, Sir Alex Ferguson ndetse n'abandi.

Umubiri we wabanje kunyuzwa kuri Stade ya Manchester United, Old Trafford. Ibyo byabaye Mbere y'uko ujyanwa muri Cathedral ya Manchester mu rwego rwo guhabwa icyubahiro ndetse no gusezerwaho bwa nyuma n’abakunzi benshi b’iyi kipe bari bahateraniye, aho kuri Old Trafford.

Inshuti na bamwe mu babanye na Bobby Charlton, bavuze ko yari umuntu udasanzwe haba mu kibuga nk’umukinnyi ndetse no mu buzima busanzwe.

Sir Alex Ferguson yari kumwe na bamwe mu banyabigwi ba Manchester United aribo Paul Scholes, Ryan Giggs, Roy Keane, Steve Bruce, Paddy Crerand na Andy Cole, bakanyujijeho muri Manchester United.

Abakinnyi bayo bayikinira ubu bari bahari ni myugariro Harry Maguire na Luke Shaw babashije kumenyekana. Ole Gunnar Solskjaer na Gareth Southgate nabo bari bahari.

Umuvandimwe wa Sir Bobby Charlton, Tommy Charlton yavuze ko ariwe mukinnyi mwiza yabonye ariko kandi ko yakundaga kuganira nawe kuko yari umunyabwenge.

Ati “Niwe mukinnyi mwiza nabonye. Ntabwo nari umuhanga ariko Sir Bobby Charlton yari we. Nakundaga kuganira nawe cyane kuko yagiraga amagambo arimo ubwenge.

Sir Alex Ferguson wahoze ari umutoza wa Manchester United ndetse wanabanye na nyakwigendera muri iyi kipe, yavuze ko ariwe watumye ayitoza.

Ati “Biragoye kugira icyo uvuga muri aka kanya gusa Bobby yari umuntu udasanzwe kandi uca bugufi. Naje muri Manchester United kubera we.”

Bryan Robson wabaye kapiteni wa Manchester United yavuze ko Bobby yari umuntu wa bose. Ati “Ndibuka ubwo najyaga muri Manchester United, icyo gihe ninjye wari waguzwe amafaranga menshi. Sir Bobby Charlton yaranyegereye arambwira ati uje gukinira ikipe ikomeye genda wigaragaze".

“Ni umunsi w’agahinda ku muryango we, uwa Manchester United ndetse n’umupira w'amaguru muri rusange kuko yari umukinnyi ukomeye. Yari n’umuntu utangaje wahaga bose umwanya ndetse no gufasha buri muntu.

Sir Bobby Charlton yakinnye imikino 758 Manchester United, atsindamo ibitego 249, yatwaranye nayo ibikombe bitatu birimo bitatu bya shampiyona, FA Cup na UEFA Champions League yahoze yitwa European Cup.

Sir Bobby Charlton yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza imikino 106 atsindamo ibitego 49. Bobby yafashije iyi kipe kwegukana Igikombe cy’Isi cya 1966 ari nacyo rukumbi igira, uwo mwaka akaba ari nabwo yegukanye Ballon d’Or.


Nyakwigendera Sir Bobby Charlton yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa 13 Ugushyingo


Sir Bobby Charlton yasigaye mu mitima ya benshi ku isi



Abashyinguye Sir Bobby Charlton bari uruvunganzoka mu mujyi wa Manchester 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND