Titi Brown nyuma yo kurekurwa agasubira mu buzima busanzwe, yasabye abantu kumuba hafi mu buryo bwose bushoboka yaba mu kumufasha kubona intangiriro, mu buryo bwo mu mutwe n'ibindi.
Kuwa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 nibwo Titi Brown yagizwe umwere ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y'ubukure.
Uyu musore agisohoka muri Gereza ya Mageragere, yakiriwe n'abantu ingeri zose barimo umuryango we, inshuti ze, itangazamakuru n'abandi.
Mu marira y'ibyishimo, uyu musore yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kurekurwa.
Yagize ati:" Ntabwo nabibasobanurira ngo mwumve ibyishimo mfite nyuma y'imyaka ibiri kuko iyi niyo tariki nafatiweho ndetse ni nayo tariki ndekuriweho bivuze ko ari itariki ifite ikintu kinini isobanuye mu buzima bwanjye.
Ndashaka gufata umwanya ngashimira Imana yabanye nanjye muri ibi bihe biba bitoroshye na gato nkaba mbashije gusohoka, ni ikintu nshimira Imana bivuye ku ndiba y'umutima".
Titi avuga ko kandi ashimira cyane ubutabera bw'u Rwanda butabera kuko yamaze igihe kirekire ategereje kurekurwa none bwa nyuma bikaba bibaye, ubutabera bugatangwa kandi bunyuze mu mucyo.
Akomeza avuga ko ashimira byimazeyo umuntu wese wabanye nawe muri ibi bihe bigoranye cyane yaba uwamwoherereje amafaranga, uwamusuye, uwamusengeye n'abandi benshi bakoze akazi gatandukanye katumye yumva ko atari wenyine.
Gusa ariko na none Titi avuga ko hari ikintu gikomeye ashaka kwisabira abanyarwanda n'abakunzi be muri rusange.
Agira ati:" Muri make maze imyaka igera kuri 2 ndyamye, bivuze ko meze nk'umuntu usa nk'aho inzu yanguyeho, rero abantu banjye bangaragarije urukundo igihe nari mu kigo ngororamuco nizeye ko ubu bwo nafunguwe muzangaragariza urukundo rurenze kuko nizeye ko mutazatuma nangara ngo nge kuri iyi mihanda.
Icyo mbisabira ni uko mwamfasha nkabona intangiriro y'ubu buzima kubera ko nasubiye inyuma cyane yaba mu buryo bw'amafaranga, amasengesho n'ibindi".
Uyu musore kandi akomeza asaba abantu ikindi kintu gikomeye cyo kumuguma hafi muri ibi bihe akiri kwitekerezaho kuko avuga ko afitemo akantu k'ihungabana.
Agira ati"Kumara imyaka igera kuri ibiri rimwe ukaba uzi ko utashye ubundi bigahinduka kubera igihe, ibyo byose byanteye akantu kameze nk'ihungabana, nagira ngo rero mumfashe mumbe hafi mu buryo bwo mu mutwe".
Titi Brown yagizwe umwere ku cyaha yari akurikiranyweho n'ubushinjacyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y'ubukure, akaba yari yaratawe muri yombi tariki ya 10 Ugushyingo 2021 bivuze ko yari amaze imyaka igera kuri 2 aburana.
Brown yagizwe umwere nyuma y'imyaka ibiri akurikiranywe n'ubutabera
Bamwe mu babyinnyi bakora umwuga umwe bari bagiye kumwakira
Titi Brown aganira n'itangazamakuru
Titi Brown yavuye muri gereza kuri uyu wa Gatanu
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TITI BROWN
Amafoto & Video: Murenzi Dieudonne
TANGA IGITECYEREZO