RURA
Kigali
19.3°C
4:59:14
March 6, 2025

Gatore Yannick wo mu Bihame by'Imana yatangiye gukora ibyivugo mu mashusho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2023 14:37
0


Intore ya mbere Gatore Yannick ubarizwa mu Itorero Ibihame by’Imana yatangiye urugendo rwo gukora ibyivugo mu buryo bw’amashusho, mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kumenya kwivuga nk’imwe mu ngeri y’ubuvanganzo Nyarwanda.



Inyandiko iri ku rubuga rwa wikirwanda ivuga ko ibyivugo ari ubuvanganzo bufatiye ku byerekeye intambara. Nubwo buri mugabo byari ihame ko agira ikivugo cye, ariko siko bose bari bafite ubuhanga bwo kubihimba.

Ababihimbaga babitaga ‘intiti’ akaba arizo zifashishwga mu guhimbira abandi ibyivugo. Ibyivugo rero ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba, bigasingiza intwaro, zikarata n’ubutwari bwabo. Uwivuga niwe ubwe uba yitaka, ataka n’intwaro ze.

Iriya nyandiko ikomeza ivuga ko mu byivugo habagamo ibigwi (Umubare cyangwa se amazina y’abo nyirukwivuga yatsinze ku rugamba) n’ibirindiro (Ibikorwa by’akataraboneka yerekaniye ku rugamba).

Uwabaga yarambitswe Umudende cyangwa se impotore n’uwacanye uruti yarabyivugaga.

Gatore Yannick yabwiye InyaRwanda ko yiyemeje guteza imbere iyi ngeri y’ubuvanganzo mu rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya Igihugu ndetse n’ubutwari bwa ba Sogokuru.

Anavuga ko buri munyarwanda akwiye kugira ikivugo cye. Ati “Impamvu batangiye gukora ibyivugo mu buryo bw’amashusho ni uko ari igice kimwe mu bigize umuco Nyarwanda.”

Akomeza ati “Ni ukugira ngo ibyivugo bye kuzima kandi duhari, nk’intore duhari, nk’abana b’u Rwanda. Ibyivugo rero ni ukwivuga imyato bituma urubyiruko bamenya amateka yabanje bakamenya n’amateka yaba Sogokuru babo, bakamenya aho igihugu cyavu ndetse n’ubutwari bwa ba sogokuru.”

Gatore Yannick yamenyekanye cyane nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo “Dimba Hasi” ya Jules Sentore yasohoye ku wa 15 Ukwakira 2019.

Jules Sentore yigeze kubwira InyaRwanda ko Gatore Yannick amugereranya na Butera bwa Nturo; ‘intore yari iteye ubwoba afite metero ebyiri’ watojwe na Sekuru Sentore Athanase. Ati “Sentore ni we wamutoje urumva ko ubuhanga bwe afite aho abukomora.”

Yavuze ko yamwifashishije mu mashusho y’indirimbo “Dimba Hasi” nk’umuhanga yitabaje kandi ko yamuhaye ibyo yari akeneye mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo.

Jules Sentore akomeza avuga ko yabyirukanye n’Intore nyinshi kandi b’abahanga ariko ngo Gatore Yannick n’iyo ntore ya mbere mu Rwanda yabonye igwa mu ntege Butera bwa Nturo ndetse na Semivumbi wa Rwatangabo.

Gatore Yannick w’imyaka 30 y’amavuko, ni umugabo wubatse ubyina mu Itorero Ibihame by’Imana akaba n’umutoza. Asanzwe anabyina mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza, akaba umwuzukuru wa Sentore Athanase.

Avuga ko “Ndi intore niyemeje gusigasira umuco kuko nabitangiye nkiri muto nkaba maze gutwara ibikombe bibiri bingira intore ya mbere.”


Gatore Yannick yasohoye ikivugo cya mbere mu rugendo rwo gusigasira iyi ngeri y’ubuhanzi


Gatore yavuze ko yiyemeje gukangurira abakiri bato kumenya kwivuga nk’intore


Gatore asanzwe ari umutoza mu Itorero Ibihame by’Imana n’umubyinnyi mu Itorero Urukerereza

KANDAHANO UREBE IKIVUGO CYA MBERE CYA GATORE YANNICK

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND