Intore ya mbere Gatore Yannick ubarizwa mu Itorero Ibihame by’Imana yatangiye urugendo rwo gukora ibyivugo mu buryo bw’amashusho, mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kumenya kwivuga nk’imwe mu ngeri y’ubuvanganzo Nyarwanda.
Inyandiko
iri ku rubuga rwa wikirwanda ivuga ko ibyivugo ari ubuvanganzo bufatiye ku
byerekeye intambara. Nubwo buri mugabo byari ihame ko agira ikivugo cye, ariko
siko bose bari bafite ubuhanga bwo kubihimba.
Ababihimbaga
babitaga ‘intiti’ akaba arizo zifashishwga mu guhimbira abandi ibyivugo. Ibyivugo
rero ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba, bigasingiza intwaro, zikarata
n’ubutwari bwabo. Uwivuga niwe ubwe uba yitaka, ataka n’intwaro ze.
Iriya
nyandiko ikomeza ivuga ko mu byivugo habagamo ibigwi (Umubare cyangwa se
amazina y’abo nyirukwivuga yatsinze ku rugamba) n’ibirindiro (Ibikorwa by’akataraboneka
yerekaniye ku rugamba).
Uwabaga
yarambitswe Umudende cyangwa se impotore n’uwacanye uruti yarabyivugaga.
Gatore
Yannick yabwiye InyaRwanda ko yiyemeje guteza imbere iyi ngeri y’ubuvanganzo mu
rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya Igihugu ndetse n’ubutwari bwa ba
Sogokuru.
Anavuga
ko buri munyarwanda akwiye kugira ikivugo cye. Ati “Impamvu batangiye gukora
ibyivugo mu buryo bw’amashusho ni uko ari igice kimwe mu bigize umuco
Nyarwanda.”
Akomeza
ati “Ni ukugira ngo ibyivugo bye kuzima kandi duhari, nk’intore duhari, nk’abana
b’u Rwanda. Ibyivugo rero ni ukwivuga imyato bituma urubyiruko bamenya amateka
yabanje bakamenya n’amateka yaba Sogokuru babo, bakamenya aho igihugu cyavu
ndetse n’ubutwari bwa ba sogokuru.”
Gatore
Yannick yamenyekanye cyane nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo “Dimba
Hasi” ya Jules Sentore yasohoye ku wa 15 Ukwakira 2019.
Jules
Sentore yigeze kubwira InyaRwanda ko Gatore Yannick amugereranya na Butera bwa
Nturo; ‘intore yari iteye ubwoba afite metero ebyiri’ watojwe na Sekuru Sentore
Athanase. Ati “Sentore ni we wamutoje urumva ko ubuhanga bwe afite aho
abukomora.”
Yavuze
ko yamwifashishije mu mashusho y’indirimbo “Dimba Hasi” nk’umuhanga yitabaje
kandi ko yamuhaye ibyo yari akeneye mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo.
Jules
Sentore akomeza avuga ko yabyirukanye n’Intore nyinshi kandi b’abahanga ariko
ngo Gatore Yannick n’iyo ntore ya mbere mu Rwanda yabonye igwa mu ntege Butera
bwa Nturo ndetse na Semivumbi wa Rwatangabo.
Gatore
Yannick w’imyaka 30 y’amavuko, ni umugabo wubatse ubyina mu Itorero Ibihame
by’Imana akaba n’umutoza. Asanzwe anabyina mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza,
akaba umwuzukuru wa Sentore Athanase.
Avuga
ko “Ndi intore niyemeje gusigasira umuco kuko nabitangiye nkiri muto nkaba maze
gutwara ibikombe bibiri bingira intore ya mbere.”
Gatore
Yannick yasohoye ikivugo cya mbere mu rugendo rwo gusigasira iyi ngeri y’ubuhanzi
Gatore
yavuze ko yiyemeje gukangurira abakiri bato kumenya kwivuga nk’intore
Gatore
asanzwe ari umutoza mu Itorero Ibihame by’Imana n’umubyinnyi mu Itorero
Urukerereza
TANGA IGITECYEREZO