Rwiyemezamirimo Mugisha Fred yamuritse igitabo yise “Mapping of Choices” yanditse agamije kwereka intekerezo y’amahitamo mu buzima, kuko akenshi abantu bumva ko ibintu byababayeho ari impanuka nyamara ari uruhererekane rw’amahitamo bakoze mu bihe bitandukanye.
Muri iki gitabo, uyu mwanditsi yumvikanisha ko nta muntu umenya ahazaza
he, ariko ko witondeye amahitamo ukora ushobora kurema ahazaza hawe.
Ni kimwe mu bitabo biboneka ku rubuga rwa Amazon rwashinzwe n’umunyamerika Jeff Bezos ruzwiho gucuruza
ibitabo by’abanditsi bakomeye ku Isi.
Inzira yo kumenya guhitamo neza ntago ari interuro imwe cyangwa ikintu
kimwe usabwa gukora nk’uko uyu mwanditsi akomeza abivuga muri iki gitabo cye.
Nko kuri Shapitere (Chapter) ya Gatatu yise “Influence of subconscious
mind when we make choices” Mugisha agaragaza uburyo imico, imitekerereze, aho
wakuriye, inzozi zawe, amafuti yawe, abo mwirirwana n’ibindi byinshi bigira
uruhare runini mu mahitamo yawe.
Ni mu gihe kuri ‘Shapitire’ ya kane yise “A person you are now can
change in a matter of time” agaragaza uburyo guhinduka uwo uriwe bishoboka.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Mugisha Fred yavuze ko amahitamo yose umuntu
akora ari uburenganzira bwe, kuko aba mabi cyangwa meza bitewe n’ingaruka ‘aguteye’.
Yavuze ati “Ibibazo byose akenshi abantu tugira bituruka mu ipfundo ryo
kutamenya ko “Iherezo ry’amahitamo akenshi rigaragarira mu ntangiriro yayo: (The
end is always carried from the beginning)-ibi biganisha mu kumenya icyo ushaka
mu buzima.”
Mugisha Fred avuga ko yandika iki gitabo yashakaga gutanga ubutumwa
bujyanye no kuvuga ko igihe umuntu afite mu buzima ari gito, kandi umuntu
aberaho abandi.
Akomeza ati “Ese birakwiye ko upfusha igihe cyawe ubusa nkaho ufite
ikindi gihe cy’ubuzima uzabamo nyuma yo kutabyaza umusaruro iki? Ubuzima si
ikindi uretse uruhererekane rw’amahitamo yawe.”
Iki gitabo yacyanditse mu bihe bitandukanye. Yabanje kucyandika mu gihe
cy’iminsi 11 agikubira kuri Paji 210, hanyuma agenda agikosora agishyira mu
magambo ataruhije bimufata nibura igihe cy’amezi ane. Ni igitabo gifite
Shapiteri 8, kikagira Paji 88.
Mu rugendo rwe rwo kwandika iki gitabo, yumvikanisha ko yagiye acika intege,
rimwe na rimwe akongera akisubizamo imbaraga ‘nkamera nk’umuntu uri gusoma
ubuzima bwanditse, nkigiramo byinshi, mfata umwanzuro wo kugisangiza abandi’.
Mugisha Fred yumvikanisha ko hejuru y’ibindi byose, yanditse iki gitabo
kubera amahitamo mabi yabonaga arusha ameza mu buzima bwe.
Avuga ati “Cyane iyo nitegerezaga ubuzima bwaho nagiye imba haba murugo
cyangwa mu mashuri aho nagiye niga. Ntekereza ko nkuko habaho ikiranga nzira
(compass) gifasha kutayoba inzira, numvaga n’ibitekerezo byakagombye kugira ikiranga
nzira mu hazaza wifuza.”
Akomeza ati “Nzakubona ko amahitamo y’umuntu ariyo merekezo ‘compass’.
Iyo ikiranga nzira cyawe kidakora neza ntago gihagarara kukwereka icyerekezo
kabone n’ubwo ari icyerezo gipfuye.”
Mugisha Fred avuga ko hari byinshi yumva atashyize muri iki gitabo ku
gufata amahitamo akwiye mu buzima, ari nayo mpamvu ari kwandika igitabo cya
kabiri.
Ati “Ibyo ntashyizemo ni ibyinshi, iki gitabo ni igice cya mbere (volume
1) kijyanye no gusobanurikwa aho ugana wowe ubwawe. Ibindi nabishyize mu gitabo
cya 2 ndi kwandika.”
Fred Mugisha wanditse iki gitabo ni enjenyeri akaba na rwiyemezamirimo
mu bijyanye no kubaka no kugirisha amazu mato n’amanini mu Rwanda abinyujije
muri company yatangije muri 2020.
Kaminuza yayize mu Rwanda muri KIST (university of science and technology)
arangiriza mu bijyanye na ‘Civil Engineering’ mu 2018.
Yavukiye muri Nyarugenge mu Mujyi a Kigali akaba ari naho atuye. Inzozi
ze ni uguteza imbere umuco wo gusoma mu banyarwanda cyane cyane urubyiruko no
gutuza abanyarwanda mu nzu zikwiriye icyerekezo turimo.
KANDA HANO UBASHE KUGURA IGITABO “MAPPING OF CHOICES” CYA FRED MUGISHA
Mugisha Fred yashyize hanze igitabo yitezeho gufasha benshi gufata
amahitamo akwiye mu buzima bwabo
Mugisha avuga ko yanditse iki gitabo mu gihe cy’amezi ane, kandi ari
kwitegura kwandika igitabo cya kabiri
TANGA IGITECYEREZO