Bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda batanze impanuro ku rubyiruko ruri kwangirika kubera imyitwarire n'amahitamo mabi.
Kwiyongera kw’iterambere, bikomeje kongerera abarimo
urubyiruko gukora ibidakwiriye, bagahitamo ibishobora kubangiriza ubuzima n’ahazaza
habo bagatakaza ubusugire bw’Igihugu.
Abarimo Mama Sava ukina muri Papa Sava, umukinnyi wa filime uzwi nka Miss
Nyambo muri filime ya “The Message”, na Madederi wo muri Papa Sava, bavuze ku
mpamvu zitera abana b’abakobwa kwangiza ubuzima bwabo binyuze mu kunywa imiti
ibarinda gusama mbere yo kubyara no gushinga ingo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Mama Sava yagarutse ku mpamvu zitera abana b’abakobwa kuboneza urubyaro mbere yo gushinga urugo, nka kimwe mu bikomeje kubangiza bikabatera ingaruka zirimo kubura urubyaro igihe bakeneye kwibaruka.
Munyana Analyssa Nido wamenyekanye nka Mama Sava muri Seburikoko yavuze ko urubyiruko rw’iyi minsi rufite inyota y’amafaranga kuruta kuyashaka.
Abana bari kuboneza urubyaro cyane bitewe nuko batifuza
gutakaza agaciro kabo babyara imburagihe, ariko bakishora mu busambanyi
kuko byafashwe nk’ubusirimu
Yagize ati “Urubyiruko rw’iyi minsi rufite inyota y’amafaranga
ariko ntabwo bafite inzozi zo gukora bashaka amafaranga n’imibereho”.
Yabasabye gukunda gukora bakareka kwishingikiriza ku bandi nka kimwe cyatumye agera ku nzozi ze, agahinduka umugore ukundwa unakurikirwa n'abatari bacye.
Mama Sava yatangarije abakunzi be ko afite byinshi azabagezaho birimo n'ibiganiro bibubaka
Mama Sava umwe mu bagore birwanyeho muri Kigali bakibeshaho
Miss Nyambo nawe ukiri mu myaka y’urubyiruko yabwiye abana b’abakobwa ko kuboneza urubyaro bikwiye gukorwa n’ababyeyi bamaze kubyara bakeneye kumenya umubare w’abana batarenza bitewe n’ubushobozi.
Yakomoje ku ngaruka zigera ku bakobwa batangira
gufata imiti ibabuza kubyara bitewe nuko bashaka kwishora mu busambanyi, zirimo
kubura urubyaro cyangwa kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “Sintekereza ukuntu umukobwa utarabyara
aboneza urubyaro kandi atarabyara!”. Yavuze ko ushobora kuboneza urubyaro bikaguhira
ntuhure n’ingaruka nyuma, ariko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka
SIDA zikaba zaguhangara.
Miss Nyambo yasabye abana b’abakobwa kuzirikana
icyubahiro cy’umuryango n’Igihugu, bigatuma bahitamo neza birinda ingaruka
zakwangiza ahazaza bakita ku bifite akamaro birimo n’ubuzima bwabo.
Umwari Nyambo umwe mu bakunzwe muri filime nyarwanda yabujije abakobwa kwangiza icyizere cy'umuryango n'Igihugu
Yibukije urubyiruko ko kuboneza urubyaro bikoreshwa n'ababyaye ahubwo ko bakwiye kwirinda izo ngeso
Dusenge Clenia wamenyekanye nka Madederi muri filime
ya Papa Sava ni umwe mu batanze inama zafasha aba bakobwa bari kwishora mu
mahitamo mabi.
Abana benshi bafata iyi myanzuro baba barabaye aka
wa mugani ngo “yapfuye mu iterura”. Kudahabwa uburere mu bwana no
kudakurikiranwa cyangwa kwadukana ingeso kwabo bamaze gukura, ni bimwe mu bituma
abana b’abakobwa bakurana amahitamo mabi nk'uko Madederi akomeza kubitangaza.
Mu kiganiro na Madederi umukinnyi wa filime
nyarwanda, yakomoje ku mpamvu zikunze gutera aba bana b’abakobwa guhitamo uyu
mwanzuro wo kuboneza urubyaro bakiri bato.
Yagize ati “Bikunze guterwa n’ubuzima abayemo
butamunyuze akaba yifuza kubaho ubuzima burenze ubushobozi bwe cyangwa bw’Ababyeyi
be, gushaka kubaho ubuzima butari ubwe bigatuma yishora mu busambanyi
kugira ngo abone cya cyindi ashaka ari na cyo kizamukururira kuboneza urubyaro”.
Madederi akina muri filime zitandukanye nka Papa Sava, The Bishop’s Family, Indoto, Ejo si kera n’izindi
Nubwo imiti ifatwa irinda aba bana b’abakobwa gusama
inda zitateganijwe, ku rundi ruhande ituma birara mu gukora imibonano mpuzabitsina bagahura n’izindi
ngaruka, nko kwandura indwara zandura binyuze muri ubwo buryo bagatakaza
icyizere cy’ahazaza habo.
Madederi wamenyekanye muri filime ya Papa Sava ayobora sosiyete y'ubwubatsi yashinze yitwa Clen Solution Group
Mama Sava, Madederi na Miss Nyambo nka bamwe batanga ubutumwa butandukanye binyuze mu gukina filime n'ibindi, batanze inama zafasha urubyiruko kwiteza imbere no gukomera igihe bafata umwanzuro.
TANGA IGITECYEREZO