FPR
RFL
Kigali

Jay Z arishimira aho umubano we n'imfura ye ugeze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2023 18:55
0


Umuraperi wa mbere w'umuherwe ku Isi, Jay Z, yahishuye ko yishimira cyane aho umubano we n'imfura ye Blue Ivy ugeze kuko mbere atariko wahoze.



Shawn Carter umuraperi w'icyamamare akaba n'umuhanzi wa mbere ukize ku Isi, wamenyekanye ku izina rya Jay Z, umugabo w'umuhanzikazi Beyonce, yahishuye byinshi ku mubano we n'umukobwa w'imfura ye Blue Ivy Carter w'imyaka 11.

Mu kiganiro Jay Z yagiriye kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS, cyitwa 'CBS Mornings' gikorwa na Gayle King uzwiho kuganiriza ibyamamare bikomeye, niho uyu muraperi yavuze ko mbere atari afitanye umubano ugiye kure n'umukobwa we Blue Ivy Carter.

Jay Z yagarutse ku mubano we n'umukobwa w'imfura ye Blue Ivy Carter

Ubwo yabazwaga niba abana be batekereza ko ari umubyeyi mwiza bitewe n'uko ari umusitari, yasubije ati: ''Yego bamfata nk'umubyeyi mwiza cyangwa uri 'Cool' gusa mbere Blue Ivy ntabwo yabibonaga. Kera ntabwo yajyaga yita cyane kuri njye cyangwa ibyo mubwira wasangaga akunze kurebera byose kuri nyina''.

Jay Z yakomeje agira ati: ''Ubu nishimira ko umubano wacu wahindutse ukaba warageze kurundi rwego kuko Blue asigaye yita kubyo mubwira. Kera ibintu byose yabibazaga mama we (Beyonce), ariko ubu asigaye abimbaza. Nshimishwa n'uko asigaye anyisanzuraho kugeza naho ambaza niba imyenda yambaye ari myiza cyangwa akambaza ubwoko bw'inkweto bugezweho''.

Jay Z yavuze ko yishimira ko umubano we na Blue Ivy wageze kurindi rwego ndetse ko asigaye amwisanzuraho cyane

Uyu muraperi w'imyaka 53, yateye urwenya agira ati: ''Blue ntabwo kera yarasobanukiwe ko ababyeyi be ari abasitari. Wasangaga atungurwa no kubona uko abantu batwakira mu ruhame ariko nabwo ntabyumve. 

Ikintu cyatumye abimenya neza ni abandi bana bigana bakunze kumubwira uko yiyumva kuba afite ababyeyi bazwi. Nibwo yatangiye kutwegera no kushaka kumenya neza ibyo dukora''.

Uyu muraperi kandi yavuze ko byatwaye igihe umukobwa we kugira ngo amenye ko ababyeyi be ari ibyamamare

Jay Z yasoje avuga ko kuri we ikintu kigenzi kuruta byose ari uguha urukundo abana be batatu barimo impaga z'imyaka 7 arizo Rumi Carter na Sir Cater hamwe n'imfura ye Blue Ivy Carter.

Yavuze kandi ko atewe ishema n'uko uyu mukobwa we asigaye amwisanzuraho bitewe n'uko hari bimwe yahinduye mu buzima bwe kugirango uyu mukobwa we amwibonemo nk'uko yibona muri Nyina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND