Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer yaburanye iminsi 30 y'ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni icyaha ahakana akaba asaba gukurikiranwa adafunzwe bitewe n'uko nta Telefone yafatanywe.
Eric Ndagijimana
ukurikiranyweho icyaha cyo kwiba telefone ya The Ben yitabye urukiko rw'ibanze
rwa Nyarugenge aburana ku cyaha cyo kwiba nk'uko kuri dosiye ye byari
byanditseho.
Ni icyaha yaburanye
ahakana dore ko atigeze afatanwa iriya telefoni. Eric Ndagijimana uzwi nka
X-Dealer yatawe muri yombi avuye i Burundi mu mujyi wa Bujumbura.
Ni igitaramo cyabaye
tariki 30 Nzeri 2023 kuri Eden Garden Resort ikora ku kiyaga cya Tanganyika
cyarimo abafite amafaranga bitewe n'uko imeza y'abantu 8 kuyishyura byasabaga
miliyoni 10 Fbu.
Itike y'amafaranga make
yari 100,000 Fbu, cyajemo ibibazo byo kubura telefone ya The Ben dore ko Polisi
y'u Burundi yamaze amasaha 2 isaka ahabereye kiriya gitaramo birangira telefone
ibuze.
Amakuru yatanzwe na
Timeless Vevo uzwi nka Pilato ukina Filimi yabwiye InyaRwanda ko umugambi wo
kwiba telefoni watunganyijwe na Coach Gael akaba yari yabwiye Eric Ndagijimana
ko hari Miliyoni 5 Frw. Timeless Vevo yabwiye Dealer ko ayo mafaranga ari make
nibura iyo bagira miliyoni 50 Frw. Akomeza avuga ko Coach Gael yashakaga iriya
telefone cyane.
Umucamanza yavuze ko
umwanzuro w'urubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo uzasomwa ku itariki
23 Ukwakira 2023 saa saba ku Rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge.
Hari amakuru avuga ko The
Ben yasabye ko Telefone yayihabwa bityo bakareka Eric Ndagijimana ntakomeze
gufungwa. Icyakora kugeza ubu Eric Ndagijimana ahakana ko yibye iriya telefone.
Icyaha akurikiranweho cyo
kwiba aramutse agihamijwe yahabwa igifungo cy'imyaka iri hagati 3-5 muri gereza
ariko habayeho kunaniza urukiko (inkomezacyaha) imyaka yakwiyongera.
The Ben aherutse kubwira
Radio Rwanda ko ibitaramo bibiri yakoreye mu Burundi byagenze neza nk’uko
yabisengeye, kandi avuga ko byamwibukije byinshi.
Yavuze ati “Uko
nagisengeye niko cyagenze. Ikintu nishimira gikomeye cyanze no kumvamo ni
uburyo Abarundi n’Abanyarwanda bavuye hano bakaza kunshyigikira, twahinduye
n’aho cyari kubera baraza. Numva ngo ni ubwa mbere hinjiye abantu benshi mu
gihe gito ku mipaka bavuye inaha.”
Akomeza ati “Byanyibukije
ko mfite byinshi mbagomba kuko abantu iyo baguha urukundo uba wumva ucishijwe
bugufi cyane no kuba udafite byinshi ugomba kubaha, bihwanye n’umutima
bakweretse.”
Yavuze ko ibi bitaramo
byamusigiye umukoro wo kuticisha irungu abakunzi be. Ati “Wibuke ko maze igihe
kinini ntasohora indirimbo, byatumye numva ko ngomba gusohora indirimbo nkaha abantu
ibintu byabo, ngomba kubaha indirimbo.”
The Ben aherutse kuvuga ko atarabona telefoni ye ariko ko 'signal' yayo yagaragaje ko iri mu Rwanda, kandi ko RIB ikomeje iperereza
TANGA IGITECYEREZO