Baca umugani mu kinyarwanda ngo "akungo gashaje niko karyosha imboga", ni nako bimeze kuri Lionel Messi ukomeje gushimisha abanya Argentina mu gihe ari ku musozo wo gukina umupira w'amaguru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ubwo Argentina yakinaga na Peru mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi, Messi yatsinze igitego bibiri byatumye Argentina yikura muri Peru yemye.
Byageze ku munota wa 42 Lionel Messi yamaze gusoza umukino. Nyuma y'uwo munota, amakipe yombi yagumye gukina gusa ntihagira icyongera kuvamo. Umukino warangiye Argentina itsinze Peru ibitego bibiri ku busa.
Brazil VS Uruguay
Muri Uruguay inkuru ntabwo yari nziza ku bakinnyi barimo Vinicius Junior, Rodrigo, Casemiro ndetse n'abandi banya Brazil Bose. Ikipe y'igihugu ya Uruguay yatsinze Brazil ibitego bibiri ku busa. Mu bitego Brazil yatsinze Uruguay, harimo icya Darwin Nunez na Nicolas De La Cruz.
Mu yindi mikino yabaye, Paraguay yatsinze Bolivia igitego kimwe ku busa naho Ecuador inganya na Colombia ubusa. Muri iyi mikino imeze nka shampiyona amakipe azitabira igikombe cy'isi ni azaba ari ku isonga iyi mikino irangiye.
Argentina niyo ifite amahirwe kurusha ibindi bihugu kuko ifite amanota 14. Brazil, Uruguay na Venezuela zikurikiyeho n'amanota arindwi. Peru na Bolivia nibyo bihugu bisa n'aho byakuyeyo amaso kuko muri byo igihugu gifite amanota menshi gifite rimwe.
Lionel Messi niwe yatsinze ibitego byatumye Argentina iva muri Peru yemye
Darwin Nunez yari yagoye Brazil irimo Alisson Becker bakinana muri Liverpool
TANGA IGITECYEREZO