RFL
Kigali

Diddy yahamagaye umuvandimwe wa Tupac ahakana ibimuvugwaho ku rupfu rwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/10/2023 16:11
0


Umuvandimwe mukuru wa nyakwigendera Tupac (2 PAC)Shakur witwa Mopreme Shakur, yatangaje ko Diddy yigeze kumuhamagara kuri telefone akihakana yivuye inyuma ibintu bimaze igihe bimuvugwaho ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Tupac.



Si inshuro ya mbere cyangwa iya kabiri izina rya Sean Combs wamamaye nka P. Diddy cyangwa Diddy, ritunzwe agatoki mu rupfu rwa Tupac Shakur ufatwa nk'umwami w'injyana ya Rap/Hip Hop. Byumwihariko muri iyi minsi aya makuru yongeye kuvugwa cyane.

Umwe mubaraperi bakomeyeku Isi ariwe 50 Cent amaze igihe akoresha imbuga nkoranyambaga avuga ko Diddy akwiye kujyanwa mu nkiko akabazwa uruhare rwe mu rupfu rwa Tupac. Ibi ariko yongeye kubivuga nyuma y'uko  mu cyumweru gishize hatangajwe ko Keefe D watawe muri yombi akekwaho kwica Tupac, mu buhamya yahaye Polisi ya Las Vegas, yavuze ko yishyuwe na Diddy ngo ahitane Tupac mu 1996.

Diddy akomeje kuvugwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac Shakur

Undi mutangabuhamya utaratangajwe amazina ku mpamvu z'umutekano we nawe yaba yaravuze ko yakoranye na Keefe D nyuma yo kwishyurwa na Diddy wari wabasabye kwivugana ubuzima bwa Tupac Shakur. Aya makuri niyo 50 Cent yongeye kuririraho avuga ko ntakabuza Diddy ariwe nyirabayazana ndetse yandika ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter ati: ''Diddy ko ufite amafaranga kuki utishyuye aba bagabo ngo ntibavuge ukuri?''

50 Cent nawe akomeje gutunga agatoki Diddy mu rupfu rwa Tupac

Ibi byatumye umuvandimwe mukuru wa Tupac witwa Mopreme Shakur avuga ko mu by'ukuri atizera ko Diddy yaba yaricishije Tupac dore ko ngo yigeze no kumuhamagara kuri telefoni agahakana ibi bimuvugwaho. Ibi Mopreme Shakur yabivugiye mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa 'Art of Dialogue' ari nacyo kiganiro Keefe D yatangarijemo uruhare rwe mbere y'uko atabwa muri yombi.

Umuvandimwe mukuru wa Tupac yahishuye ko mu 2000 Diddy yamuhamagaye ahakana kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac

Mopreme Shakur yagize ati: ''Ntabwo nizere amakuru akomeje kuvugwa ko Diddy yicishije murumuna wanjye. Ntabwo nzi ko ari ukuri kugeza nyir'ubwite abyivugiye cyangwa ajyanwe mu nkiko. Kera Diddy yigeze kumpamagara arabihakana ansabako njyewe n'umuryango wanjye tutakumva amabwire''.

Mopreme Shakur yavuze ko Diddy yamusabye ko we n'umuryango we batakumva ibivugwa kuko atari ukuri

Yakomeje agira ati: ''Hari mu 2000 nibwo nahamagawe na Diddy ambwira ko itangazamakuru riri kumuvugaho ibihuha ko atigeze agira uruhare mu rupfu rwa Tupac nubwo batumvikanaga ariko ngo byari ibyo mu muziki nta rwago yaramufitiye. Yansabye ko twabonana tukabiganira amaso ku maso gusa ntibyakunze ko tubonana''.

Si ubwa mbere Mopreme Shakur yavuga ku kiganiro yagiranye na Diddy kuri telefone kiganisha kuri Tupac

TMZ yatangaje ko ibyo Mopreme Shakur yatangaje ko Diddy yamwihamagariye ahakana kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac, bisa neza n'ibyo yatangarije ikinyamakuru Los Angeles Times mu 2008 ubwo yavugaga ko Diddy atemera ibimuvugwaho kuko ubwe yamwihamagariye abihakana.

Ibyo Keefe D yatangaje byatumye benshi bacyekako Diddy ariwe nyirabayaza w'urupfu rwa Tupac

TMZ yakomeje ivuga ko amakuru avuga ku ruhare rwa Diddy mu rupfu rwa Tupac akomeje gufata indi ntera muri iyi minsi bitewe nibyo Keefe D ari gutangaza ko yishyuwe n'uyu muraperi w'umuherwe kugirango ahitane Tupac. Ibi biri kuba mu gihe hashize imyaka 27 hakiri amayobera ku rupfu rwa Tupac Shakur.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND