RFL
Kigali

Byinshi kuri Elliot Page wahoze ari inkumi y'uburanga akihinduza umusore-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/10/2023 10:44
0


Menya byinshi ku buzima bwa Elliot Page, umukinnyi wa filime wahoze ari umukobwa w'uburanga ndetse akanakora ubukwe n'umukobwa mugenzi we, bikarangira yihinduje umusore bigatungura benshi.



Elliot Page wahoze yitwa Ellen Page mbere yo kwihinduza umusore,ni umukinnyi wa filime unazitunganya ukomoka muri Canada agakorera umwuga we muri Amerika, ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye muri Hollywood kuva mu 2005 akina filime yamugize icyamamare yitwa Hard Candy. Uko iminsi yagiye yicuma kuva yamenyekana Elliot Page yatangiye gutungurana ubwo yatangazaga ko ari umutinganyi akunda abakobwa bagenzi be mu 2010.

Elliot Page mbere akiri inkumi y'uburanga yitwaga Ellen Page

Kuva Elliot Page yatangaza ko ari umutinganyi yagiye akundana n'abakobwa bagenzi be barimo nk'umunyamideli Samantha Thomas ndetse na Vibien Killilea. Mu 2017 Elliot Page yatangiye gukundana n'umubyinnyikazi kabuhariwe witwa Emma Porter ndetse banakora ubukwe bamaranye umwaka umwe gusa bakundana.

Page arikumwe na Emma Porter wahoze ari umugore we

People Magazine yatangaje ko ubwo Elliot Page yakoraga ubukwe n'umukobwa mugenzi we bitatunguye abantu kuko byari bimaze kumenyerwa ko ari umutinganyi, ahubwo icyabatunguye ari imyitwarire ye nyuma yo gukora ubukwe. Kuva mu 2019 Elliot Page yatangiye kujya yitabira ibirori aniyerekana ku itapi itukura yambaye imyenda ya gihungu. Ibi byakomeje kwibazwaho kugeza mu 2020 Elliot Page atangaza ko atishimiye ubuzima abayemo kuko abayeho yihishe ndetse yifuza kuba uwo ariwe.

Elliot Page yahanye gatanya na Emma Porter bari bamaranye imyaka 3

Nyuma yo guhishurako abayeho atishimye kuko ahishira uwo ariwe, Elliot Page yahise ahana gatanya n'umugore we Emma Porter, anatangaza ko yifuza kuba umuhungu. Mu mpera z'umwaka wa 2020 Elliot Page nibwo yakorewe Plastic Surgery(Kubagwa) bamuha isura nk'iy'abahungu ndetse banamuca amabere bamuha igituza cy'abahungu. Kuva ubwo yabagwa akaba umuhungu ntiyakunze kwiyerekana cyane nkuko byari bisanzwe.

Yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yihinduje igitsina akaba umusore

Muri Mata ya 2021, Elliot Page yakoranye ikiganiro cyaciye ibintu na Oprah Winfrey aho yatangaje byinshi byatumye yihinduza umuhungu nyamara yari asanzwe ari inkumi y'ikimero. Elliot yabwiye Oprah ati ''Kera nari ntarasobanukirwa neza uwo ndiwe nkibwira ko ndi umutinganyi kuko nakurikizaga ibyuyumviro nari mfite byo gukunda abakobwa, simenye ko ndi umuhungu mu mubiri wanjye''.

Ubwo Elliot Page yaganiraga na Oprah Winfrey yahishuye byinshi byatumye yihinduza igitsina

Yakomeje agira ati''Iyo nambaraga ikanzu byarambangamiraga cyangwa kwisiga ibirungo. Nashimishwaga no kwambara gihungu no gukora ibikorwa by'abahungu kurusha iby'abakobwa. Nyuma y'igihe kinini niyigaho naje kumenya uwo ndiwe mpitamo kumuba aho kugirango nkomeze nihishire ko ndi umukobwa kandi ndi umuhungu ariwe ngomba kuba''.

Hollywood Reporter yatangaje ko Elliot Page wari umaze igihe adakunda kwiyerekana nyuma yaho yihinduje umuhungu, kuri ubu ari kwiyerekana ndetse agashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho yari yarabihagaritse kubera abantu bamuvugaga nabi ku mbuga nkoranyambaga kuva yakwihinduza umuhungu.

Mbere na nyuma yaho yihindurije umuhungu

Kwihinduza umuhungu kandi ngo byagize ingaruka ku mwuga we wo gukina filime kuko nka kompanyi bari bafitanye amasezerano zahise ziyasesa. Kuva yakwihinduza igitsina filime yagaragayemo ni imwe y'uruhererekane ya Netflix yitwa 'The Umbrella Academy' nabwo ngo nuko amasezerano yo kuyikinamo yasinye yaratararangira.

Mu mafoto akurikira irebere Elliot Page wahoze ari inkumi y'ikimero wihinduje umuhungu:

Elliot Page yatunguye benshi ubwo yarekaga kuba inkumi agahitamo kuba umusore


Amafoto ye ya mbere akimara kwihinduza umuhungu, yasohotse mu kinyamakuru cya Time Magazine

Elliot Page mbere akiri umukobwa

Magingo aya Ellliot Page yahindutse umusore

Ntiwamenyako yigeze kuba umukobwa w'uburanga mbere yo kwihinduza

Inkuru y'ubuzima bwa Elliot Page wahoze ari umukobwa akihinduza umuhungu, itangaza benshi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND