Kigali

Ibihe bigoye AB Godwin yanyuzemo muri Gereza i Mageragere

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:5/10/2023 16:08
0


Umuhanga mu gutunganya no amashusho y'indirimbo z'abahanzi mu Rwanda ndetse akaba n'umuhanzi, Mutimura Abed, wamenyekanye nka AB Godwin yatangaje bimwe mu bihe byamugoye kubyakira ubwo yari muri Gereza i Mageragere.



Mu mezi yashize, AB Godwin yatawe muri yombi azira gukoresha utudege duto tuzwi nka' Drone' , dukoreshwa mu gihe haba hari gufatwa amashusho y'indirimbo nta burenganzira abifitiye.

Godwin ubwo yaganiraga na InyaRwanda, yatangaje bimwe mu bihe bigoye atazigera yibagirwa na rimwe yanyuzemo ubwo yari muri Gereza i Mageragere, dore ko bwari n'ubwa mbere afunzwe.

1. Yavuze ko kimwe mu bintu byamutonze, harimo kurara adasinziriye: Ngo  akigera muri gereza bwa mbere, ku munsi wa mbere byamugoye gusinzira habe no kubumba amaso amasegonda 5, kuko byari ibihe biteye ubwoba kandi bidasanzwe kuko byamugoye kwakira aho hantu yari agiye kuba.

2. Ikindi kintu cyamugoye muri gereza, harimo kugirira ubwoba abantu asanzemo. AB Godwin yavuze ko hari igihe ujyayo, ukahasanga abantu bakoze ibyaha bikomeye mu gihugu urugero nko kuhasanga umuntu wishe abantu, rero ibyo bintu bigutera ubwoba kandi bikakugora kubyakira ko ugiye kubana nabo bantu bakoze ibyo byaha biremereye, ukumva umutima wenda kukuvamo nubwo ugeraho ukamenyera, ndetse mukanamenyerana ahubwo ugasanga nta n'ikibazo bateye.

3. Ikindi kintu cyamugoye, yavuze ko harimo kubaho adafite telephone. Mu gihe ubundi aho Isi igeze kuri iki gihe, biragoye kumara iminota 5 utarakora kuri telephone ushaka kurebamo ikintu runaka, aho umuntu iyo amaze amasaha 5 atarakora kuri telephone, aba yumva ubuzima n'umutima biri hafi guhagarara.

Ibi nibyo byabaye kuri AB Godwin cyane ko ubundi we yizeraga ko nta buzima bwabaho umuntu adafite telephone, rero ubwo yamaraga hafi amezi 3 muri gereza i Mageragere, yumvaga neza neza ibintu bigoranye cyane kubaho nta telephone afite mu biganza bye ngo arebe ikijya mbere. Gusa ariko avuga ko gake gake yaje kubimenyera.

Ab Godwin atunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi nyaRwanda

4. Kuba ahantu hamwe. Ubundi tuzi ko iyo uri mu gihugu, ibintu biba biryoshye ndetse umuntu asohoka, agatembera imihanda, agasura inshuti n'abavandimwe, agakora imyitozo ngorora mubiri n'ibindi byinshi cyane akora mu buryo bwo kwishimisha ava hamwe ajya ahandi.

Ikindi kandi tuzi ko bigoranye cyane kumara umunsi wose utarasohoka mu nzu kuko uba wumva ubangamiwe cyane. Ibi nibyo byabaye kuri Godwin wamaraga kuva ku wa mbere kugera ku wundi wa mbere atarasohoka ngo arebe uko hanze hameze. Avuga mo byamugoye cyane kumara amezi 3 ahantu hamwe atazi uko mu mihanda ya Kigali bimeze, gusa avuga ko na none gake gake yagiye abimenyera.

5. Gutekereza ku bikorwa bye biri gupfira hanze. Godwin yakomeje avuga ko ikindi kintu cyamugoye ku cyakira ari ukuba kure y'ubushabitsi bwe kuko yumvaga biba biri kwangirika igihe atabyegereye ngo arebe uko bimeze n'uko bigenda umunsi ku munsi.

6. Kuba kure y'umuryango we. Avuga ko kuba kure y'umuryango we, nabyo byamugoye cyane nk'umuntu wamereye guhora hafi y'umuryango we. Ikindi kandi kuba yaramaraga igihe atabonana n'inshuti ze, nabyo byaramugoye cyane mu buryo bukomeye.

Godwin yavuze ko agiye no gushyira hanze indirimbo, igaruka ku bihe yanyuzemo mu minsi yashize, ndetse hazaba harimo n'abantu ashimira bamufashije kubinyuramo.

Reba ikiganiro AB Godwin yagiranye na Inyarwanda.

">



Godwin yavuze bimwe mu bintu byamugoye akigera i Mageragere


Akazi ke ni ugukora amashusho y'indirimbo



Aherutse gutabwa muri yombi azira gukoresha 'Drone' nta burenganzira







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND