Mu minsi ishize inkuru y’umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Barack Obama, Sacha Obama wagaragaye atumura itabi yavugishije abatari bake, none na mukuru we Malia Obama yagaragaye aritumura mu ruhame ntacyo yikanga.
Undi mukobwa w'uwahoze
ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Barack Obama yafotowe atumura itabi ubwo
yaganiraga n'inshuti ye bahagaze iruhande rw'imodoka.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo
Malia Obama w’imyaka 25 yagaragaye anywa itabi mu gihe yitembereraga yambaye
imyenda isanzwe mu mihanda y’i Los Angeles.
Iyi, si inshuro ya
mbere uyu mukobwa wasoreje amasomo ye muri kaminuza ya Harvard agaragaye
anywa itabi mu ruhame, kuko hari ikindi gihe yafashwe arinywa ubwo yari
yitabiriye iserukiramuco rya Lollapalooza i Chicago mu 2016.
Ingeso yo kunywa itabi mu ruhame isa nk’aho ikomeje kwibasira uyu muryango kuko na murumuna wa Malia, Sasha Obama, aherutse kugaragara afashe itabi ubwo yavaga mu birori by’umunsi mukuru w'abakozi i Los Angeles mu kwezi gushize.
Sacha urangije muri kaminuza
y’Amajyepfo ya Californiya, ufite imyaka 22, yafotowe yambaye bikini mugihe
yasabanaga n’inshuti mu muhanda.
Bivugwa ko Malia na Sasha
bashobora kuba barakuye iyi ngeso kuri se wahoze ari Perezida, Barack Obama. Uyu
munyapolitike w'imyaka 62, yigeze kuvuga ko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge kandi
agaragaza ko yahoze anywa amatabi agera ku 10 ku munsi. Icyakora,
mbere y'amatora yo mu 2008, Barack yasezeranyije umugore we Michelle Obama ko
agiye kurireka burundu.
Nyuma, Barack Obama yaje gushimira Malia kuba yaramufashije kureka itabi, mu gitabo yanditse muri 2020 yise “A Promised Land.” Barack yanditse ko kubona umukobwa we w'imfura yaratengushywe igihe "yamwumvaga anukaho itabi," biri mu byatumye arivaho burundu.
Malia Obama yagaragaye anywera itabi mu ruhame
Yatumuraga itabi aganira n'inshuti ye, ubona ko nta kibazo na kimwe afite
Mukuru wa Malia, Sacha Obama nawe aherutse kugaragara atumura itabi ndetse bigaragara ko nta soni atewe nabyo
Bivugwa ko iyi ngeso bayikomora kuri Se, Barack Obama nawe wigeze kubatwa n'ibiyobyabwenge
TANGA IGITECYEREZO