Kuri uyu wa Mbere ubwo yizihizaga isabukuru, yashyize ku mbuga nkoranyamabaga ifoto ye n'umwana we Naseeb Junior avuga ko ari iby'agaciro kwizihiza isabukuru ye na Bucura bwe bituma abantu bibaza niba Zuchu arimo guta umwanya yita Diamond umugabo we kandi batazigera babyarana.
Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2023 nibwo Diamond Platnumz yizihije isabukuru y'imyaka 33 amaze avutse.
Kwizihiza isabukuru sibyo byabaye ikibazo ahubwo abantu bakubiswe n'inkuba ndetse batungurwa no kubona Diamond Platnumz avuze ko uwo mwana ariwe bucura kandi bizwi ko ari mu rukundo na Zuchu.
Kugeza magingo aya, Zuchu ntabwo yari yabyara ndetse aherutse guhishura ko yahuye na Diamond Platnumz akiri isugi kandi mu minsi yashize hagiye hasohoka ibihuha by'uko bendaga gukora ubukwe nyuma y'agatotsi gato kajemo bagasa nk'aho bashwanye ariko bakongera bakiyunga.
Zuchu wamaze kuva mu bye, aherutse gutaramana na Diamond Platnumz mu birori bya Wasafi Festival hanyuma Zuchu abyina mu ndirimbo ya Diamond yise Jeje ndetse bivugwa ko ubu urukundo aribwo rwatangira kuryoha hagati y'aba bahanzi basanzwe bakorana.
Mu gihugu cya Tanzania abantu bari mu gihirahiro nyuma y'uko amagambo Diamond Platnumz yatangaje kandi hashize igihe gito avuze ko yifuza kubyara umwana ndetse ubwo yari muri Uganda yavuze ko Spice Diana atari umukobwa mubi ku buryo batabyarana.
Kugeza ubu ntabwo Zuchu yari yagira icyo avuga kuri ibi bikomeje kuvugwa ko yaba arimo guteshwa umwanya na Diamond we wifitiye umuryango, we akaba ashobora kuba ari kugendera mu kigare.
Zuchu aherutse gutangaza ko yahuye na Diamond Platnumz akiri isugi
Zuchu yemeye guterwa amabuye n'itangazamakuru muri Tanzania kubwo kwica amahame y'umugore cyane cyane mu idini rya Islam ariko akomeza kunamba kuri Diamond Platnumz
Ubukwe bwa Diamond Platnumz na Zuchu bwarategerejwe buburirwa irengero
Diamond Platnumz yavuze ko Naseeb ariwe bucura bwe.
Diamond yizihiza isabukuru umunsi umwe n'umuhungu we Naseeb Junior
TANGA IGITECYEREZO